Uburyo bugezweho bwo kwishyiraho maquillage ku bantu birabura

Yanditswe: 02-07-2015

Abakobwa n’abagore benshi bakunze kwishyiraho ibirungo bibongerera ubwisa bakabyisiga mu buryo butandukanye ariko burya habaho ibijyanye n’uruhu rw’umuntu ni nayo mpamvu tugiye kubagezaho ibirungo bigezweho abantu bafite uruhu rwirabura bakunze kwisiga muri iyi minsi.

Abantu bafite uruhu rwirabura muri iyi minsi baharaye kwisiga tiro ya shokola mu bitsike maze hejuu y’amaso bagasigaho amabara atandukanye buri muntu akurikije iryo akunda cyangwa ashaka kujyanisha n’ibyo yambaye uwo munsi.

Abandi usanga iyo bishyiraho ibirungo baba bashaka ibidakabije cyane ariko ugasanga ari bamwe baba bafite imibiri yombi batirabura cyane, maze bagasokoza ibitsike byabo nta tiro basizemo maze hejuru y’amaso bagasigaho ibara rya pink ariko ritagaragara cyane.

Abantu bafite uruhu rwirabura kandi bakunda gushyira tiro y’umukara igaragaracyane mu bitsike hanyuma ku maso bakazengurutsaho ibara rimwe ry’ibirungo bashaka gushyiraho buri muntu akurikije ibara akunda,munsi y’amaso no hejuru yayo.

Ubu bwose ni uburyo abantu bafite uruhu rwirabura bakunze gukoresha bishyiraho ibirungo byongera ubwiza bikunze gukoreshwa n’abagore n’abakobwa muri iyi kandi ukabona bigaragara neza .

Ibindi bigezweho ku bantu birabura ni ugusiga tiro nyinshi ya shokora mu bitsike biconze neza biringaniye,maze bakabyibusha umurongo waho ibitsike binyura naho hejuru y’amaso bagasigaho uruvange rw’amabara kuburyo utamenya neza ibara nyaryo bakoresheje kandi iminwa bakayisiga umutuku ujya kwijima.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe