Impamvu zitera gucururiza imyenda mu muhanda

Yanditswe: 02-07-2015

Bamwe mu bacuruza imyenda y’abakobwa bakorera mu bice bitandukanye by’umugi wa Kigali bazwi ku izina ry’abazunguzayi, bazenguruka bacuruza imipira,amashati,amajipo n’amapantaro y’abakobwa ngo basanga nta bundi bucuruzi bakora butari ubwo, ngo nubwo babona ubushobozi bwo gucururiza mu masoko.

Abo twaganiriye ni abacuruza muri duce twa kicukiro ahazwi ku izina rya sonatube bakunze kuba bari ku mihanda yaho ndetse banazenguruka mu duce tunyuranye hafi aho mu masaha ya kumanywa maze umugoroba wagera butangiye kwira bakaza kuri kaburimbo ahahurira abantu benshi kuko ngo ariho babona abaguzi benshi baba bavuye ku kazi nkuko abo twaganiriye babidutangarije.

Mukabarisa ni umwe mu bagore bamaze igihe kinini muri ubu bucuruzi akaba akunda gucuruza imipira n’amashati by’abakobwa n’abadamu,yatubwiye ko adashobora kureka ubu bucuruzi nubwo leta ibabuza gucururiza mu mihanda.

Ati ;’’ twebwe dukora ubu bucuruzi kuko tuba dufite igishoro gito kitatuma tubasha kwiyishyurira ikibanza cyo mu isoko kuko usanga bihenze ngo tubone nayo kuranguza ibyo ducuruza, niyo mpamvu duhitamo kugenda tuzunguza gutya mu muhanda,ariko imyenda ducuruza irunguka kandi icyo dukundira ubu bucuruzi nuko imari uzanye uwo munsi ishobora guhita ishira ejo ukazana indi gutyo gutyo ku buryo ayawe y’inyungu uyabara buri uko wacuruje.

Murebwayire nawe ni umukobwa w’inkumi ukora ubu bucuruzi bwo muhanda akaba akunda kurangura amajipo cyangwa amapantaro y’abakobwa nawe avuga ko aka kazi abona ntacyo gatwaye kuko abantu benshi bamaze kumenyera ko imyenda yo mu muhanda iba ari imyenda isanzwe ndetse ubona bitakugoye udafashe umwanya wo kujya kwirirwa mu masoko bityo bigatuma abakiriya baboneka.

Ahamya ko nta bundi bucuruzi yakora butari imyenda kuko ngo ari imari idahomba kuko niyo wasibye gucuruza imyenda itabora cyangwa ngo ihombe ngo nuko wasibye ahubwo urayibika ukazaba uyicuruza ukagaruza ayawe ukabona n’unyungu.Avuga ko niyo yabona igishoro gituma ijaya gucuruza mu isoko nta kindi yakora uretse gucuruza iimyenda kandi y’abakobwa kuko aribo bakunda guhaha cyane kurusha abandi.

Umwe mu bakiriya twasanze ariho agura imwe muri iyo myenda utashatse ko dutangaza amazina ye yavuze ko kuva ubucuruzi bw’imyenda icururizwa ku muhanda yahise abona ari igisubizo ngo kuko atajya apfa kubona umwanya wo kujya mu masoko kugura imyenda kubera akazi akora, ariko ngo uko avuye ku kazi ke agahura n’umwenda mwiza arawugura akaba nta kibazo akigira cyo kujya guhahira mu masoko.

Si uyu gusa kandi kuko iyo unyuze kuri aba bacuruzi aho baba bari hose usanga abakiriya nabo buzuye bariho bacagura imyenda yo kugura.

Aba bacuruzi bose bahuriza ku kintu kimwe cy’uko nta bundi bucuruzi babona bwiza nko gucuruza imyenda gusa nabo barabizi ko bitemewe,nyamara bakagira ikibazo cy’uko nta bushobozi babona bwo kujya gukorera mu masoko kuko ibibanza byo gukoreramo biba bihenze.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe