Uko wasukura isakoshi y’uruhu utayishyize mu mazi

Yanditswe: 03-07-2015

Isakoshi z’uruhu ahanini usanga zizirana no kuzimesa mu mazi nyamara nazi zirandura nkuko izindi sakoshi zandura. Mu rwego rwo kwirinda ko amazi yakwangiriza isakoshi dore ko ahanini ziba zihenze .

dore uburyo wajya uyisukura udakresheje amazi :
Guhanagura umwenda w’imbere : igihe isakoshi yanduye umwenda w’ikbere ushobora kuwuhangura ukoresheje isabune n’amazi ariko ukabikora witonze wirinda ko byagera inyuma ku ruhu rw’isakoshi.

Igihe amazi agiyeho utabishaka ugomba guhita uyahanagura : niba amazi agiye ku isakoshi utaboshakaga ushobora guhita ufata ipamba ryumunutse ugahaganura isakoshi yawe ako kanya amazi atarinjiramo imbere ngo yangize isakoshi yawe.

Igihe hamenetseho amata uhaganura byihuse ukoresheje amazi arimo amoniaque : aho kugirango umese isakoshi yamenetseho amata, ushobora gufata eonge ukayijandika mu mazi arimo amonique ubundi ugahanagura aho amata yanduje isakoshi yawe ikongera igasubirana utayishyize mu mazi ngo yangirike.

Igihe hagiyeho umuti w’ikaramu( encre) ukoresha alcool : ufata eponje ukayijandika muri alcool ugahanaguza ahamenetse umuti w’ikaramu, byakanga kuvaho ukongera kugeza igihe biviraho.

Igihe hamenetseho irangi : uhanaguzaho agatambaro karimo vinaigre cyangwa se ugakoresha agatambaro karimo petroli, irangi rihita rivaho ako kanya.

Ubwo ni uburyo bwagufasha gusukura isakoshi y’uruhu mu gihe utinya ko kuyimesa mu mazi byayangiza dore ko hari n’ibyo usanga n’ubundi amazi aba ataribukureho.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe