Isosi ikomoka mu Buhorandi (Sauce hollandaise)

Isosi ikomoka mu Buhorandi bakunda kwita sauce hollandaise mu rurimi rw’igifaransa, ni isosi iba ikozwe mu magi bakongeraho ibindi bikoresho bitandukanye ariko akenshi igenda igarukamo amagi, ibindi bikoresho akaba aribyo bahunduranya.

Dore uburyo bumwe wateguramo iyo sosi :
Ibikoresho :

  • Umutobe w’indimu ibiyiko 2
  • Amazi ibiyiko 2
  • Umuhondo w’amagi 4
  • Ikirahure cy’amavuta ya beurre
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa :

  1. Yengesha amavuta ya beurre ku ipanu cyangwa se isafuriya isanzwe
  2. Mena amagi umuhondo uwushyire ukwawo
  3. Shyira umuhondo muri ya beurre yamaze kuyenda cyane
  4. Shyiramo umunyu, poivre n’amazi ukoroge cyane ariko umuriro ube ari muke cyane
  5. Koroga ukoresheje umutozo (fouet) nibwo binoga neza
  6. Ubonye ko bimaze kuba nka crème ubikura ku ziko
  7. Uramutse ubone isosi ifashe cyane wongeramo amazi
  8. Ongeramo umutobe w’indimu uyikure ku ziko ariko uyishyire ahantu ikomeza gushyuha mbere yo kuyigabura
  9. Iyi sosi ijyana cyane n’ifi, inkoko n’andi mafunguro yateguwe hakoreshejwe amagi

Muryoherwe !
Gracieuse Uwadata