Inkoko yokeje

Ahanini inkoko ntikunze kotswa ariko burya hari uburyo bwiza wayotsamo ikaza gushya idashiririye kandi iryoshye nkuko ibyifuza. Ku bafite ikibazo cy’uko bashirirza inkoko iyo bayokeje tugiye kubagezaho uburyo bwiza mwayiteguramo mutayishiririje.

Ibyagufasha kwirinda gushiririza inkoko yokeje

  • • Guhanagura neza icyocyezo ugasigaho amavuta aho uri burambike inkoko
  • • Yishyire ku cyocyezo cyamamaze gufata umuriro kuko iyo utarafata neza biyikururira gushirira idahiye
  • • Sigaho isosi cyangwa se ikirungo wateguye mu minota ya nyuma inkoko yamaze gushya uri hafi kuyikuraho
  • • Niba icyocyezo cyawe gifite umupfundikizo jya wirinda kuwupfundikiza igihe wokeje inkoko kuko iyo uri kotsa haba hakenewe n’umwuka wa oxygen kugirango ibyo wokeje bidashirira
  • • Kwihangana kuko inkoko yokeje byibura iba igomba guhira amasaha ari hagati y’abiri n’igice n’amasaha atatu

Uko bategura inkoko yokeje
Ibikoresho :

  • Inkoko 1 ikasemo ibice
  • Umunyu
  • Amavuta akomoka ku bihingwa
  • Isosi y’ikirungo waguze cyangwa se wikoreye mu rugo agakombe 1

Uko bikorwa :

  1. Fata inkoko wakasemo ibice ubisige amavuta n’umunyu
  2. Zirambike ku cyocyezo cyafashe umuriro neza zimareho iminota 5 wahinduye impande zose
  3. Niba ukoresha icyocyezo cy’inkwi cyangwa se amakara zimure uzishyire ku ruhande rutariho umuriro mwinshi
  4. Niba ukoresha icyocyezo cya gaz gabanya umuriro
  5. Zirekereho zimare iminota 30
  6. Zisige isosi y’ikirungo uzisubizeho zimareho iminota 20
  7. Ongera uzisige ikirungo ukoresheje uburoso bufite isuku uzimazeho indi minota 30
  8. Inyama zamaze gushya ku buryo ujombamo icyuma kikinjira usigaho agasosi gake ka nyuma ukazikuraho

Muryoherwe !
Gracieuse Uwadata