Icyo wakora iyo umugabo wawe akubuza kujya mu kazi ?

Yanditswe: 05-07-2015

Hari igihe umugabo atemerera umugore kuba yajya mu kazi ndetse rimwe na rimwe akamubwira ko ibyo akeneye byose azabimukorera ariko akaguma mu rugo ntajye mu kazi. Mu gihe wumva ko bikubangamiye kuko ababuzwa kujya mu kazi atariko bose bibabangamira dore uburyo wabyitwaramo ukabisohokamo neza kandi mutameranye nabi.

Jya utega amatwi ubusobanuro aguha : Hari ubwo umugabo aba afite ubwoba bw’uburere bw’abana akakubuza kujya mu kazi kugirango ubiteho ku buryo aba yumva ko kukubuza kujya mu kazi ari ugushakira abana ibyiza. Iyo umuteze amatwi akagusobanurira impamvu ntuhite utera hejuru, nawe ubona umwanya wo kumubwira icyo ubitekerezaho mu gihe ubona ko hari ubundi buryo mwakemura ikibazo kimutera kuba yagutegeka kureka akazi.

Muganire kuri icyo kibazo mutarakananije : si byiza ko mu gihe mu gihe gufata imyanzuro y’urugo muganira bimeze nkaho muri gutongana. Ni byiza ko mwafata umwanya mwiza mutuje mukabiganiraho buri wese ameze neza mudatongana.

Musobanurire ingaruka zo kureka akazi : Niyo umugabo yaba akorera amafaranga menshi gute, si byiza ko umugore aguma mu rugo yicaye kuko bituma umugore adindira mu bwenge, ndetse rimwe na rimwe aba no mu bwigunge.

Niba umugabo asaba umugore kujya mu kazi kugirango arere abana mu gihe bakiri bato ni byiza, ariko byaba byiza kurushaho mutekereje ku gisubizo kirambye gikemura ibibazo byombi. Urugero wenda umugore yakora ubucuruzi budasaba umwanya munini, yakora akazi kamwemerere gutaha kare bitashoboka umugabo nawe ashobora kugira uruhare runini mu kureba abana. Byose byaterwa n’uburyo mubyumvikanaho ariko na none mukibuka ko ahazaza h’urugo rwanyu habakeneye mwembi.

Reba ko nta makosa waba warakoze yatumye yanga ko usubira mu kazi : Hari igihe umugore akora amakosa mu kazi bigatuma umugabo arakara akaba yatuma wanga ko usubira ku kazi.

Urugero hari umugabo twaganiriye atubwira uburyo yakuye umugore we ku kazi bitewe nuko n’ubundi yahembwaga amafaranga yose akayamanira mu misatsi, kwambara n’amavuta ugasanga n’ubundi umugabo ariwe ukorera amafaranga yose yo gukemura ibibazo byo mu rugo. uwo mugabo bimurakaje afata umwanzuro wo kumukura ku kazi akajya kwita ku bana kuko yabonaga n’ubundi ntacyo yinjiza.

Ubwo ni bumwe mu buryo bwiza bwagufasha kumenya uko witwara ku mugabo ukubuza kujya mu kazi kandi ubifitiye ubushobozi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe