Uko impano itangwa hakurikijwe amategeko

Yanditswe: 06-07-2015

Impano ni igikorwa cyo guha umuntu ikintu gifite agaciro nta kiguzi. Ni muri urwo rwego tugiye kureba uko itegeko reteganya ku buryo impano zitangwamo ndetse n’ibyo utagomba kurenza igihe utanga impano mu gihe ufite abana nkuko biteganywa n’itegeko.

Itegeko ryemera ko impano ari :
1° itanga ry’ibintu hagati y’abazima ;
2° itanga ry’umunani ;
3° itanga ry’umurage ;
4° isezerano ry’impano

Impano zikorerwa inyandiko mpamo cyangwa inyandiko bwite cyangwa
igashyikirizwa gusa nyirayo.

Impano itangira kugira agaciro ku munsi yemewe n’uyihawe. Kwemera impano bishobora gukorwa mu nyandiko cyangwa mu mvugo. Kuri nyir’ugutanga, uko kwemera kugira agaciro kuva ku munsi yakumenyesherejweho.

Uburenganzira ku kintu cyatanzwe bwegukanwa n’uhawe iyo ihererekanya ryabaye. Kwakira ikintu gitanzwe bigaragaza ko impano yemewe, bitagombye iyindi mihango.

igihe impano iteshwa agaciro :
1. Iyo itanzwe ku buryo ishyirwa mu bikorwa ryayo rishingira k’ugushaka k’uwayitanze
wenyine ;
2. Iyo itegeka uhawe kuriha imyenda y’umuhaye cyangwa kuriha iyindi agomba, bitari
ibyariho igihe cy’impano cyangwa ibyavuzwe igihe cy’impano ;
3. Iyo utanga yisigarizamo uburenganzira bwo gukoresha uko ashatse kimwe
cyangwa bimwe cyangwa byinshi mu bintu yatanze.

Uwa ariwe wese afite uburenganzira bwo gutanga impano mu bye akaba
atarenza ibishobora gutangwa.

Uburyo bw’icungamutungo bwatoranywa ubwo aribwo bwose, umugabane w’ibishobora gutangwa ntushobora kurenza 1/5 cy’umutungo w’utanga iyo afite umwana.

Nyamara, iyo utanga nta mwana afite, umugabane w’ibishobora gutangwa
nturenza 1/3 cy’umutungo.

Ibirenga ku byo yemerewe gutanga bibarwa hashingiye ku byo uwatanze yari atunze hakuwemo imyenda, umunsi yatangiye iyo mpano

Uko niko itegeko riteganya uko impano igomba gutangwa, mu nkuru itaha tuzabagezaho birambuye uko impano itangwa hagati y’abazima

Byanditswe hifashishijwe itegeko N° 22/99 ryo ku wa 12/11/1999 ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano kandi rishyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’ izungura.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe