Ibintu by’ibanze buri munyarwandakazi agomba kugiraho uburenganzira

Yanditswe: 08-07-2015

Abagore n’abakobwa bo mu Rwanda bafite uburenganzira bw’ibanze buri wese aba agomba kumenya kugirango no mu gihe ubwo burenganzira atabwemererwe abona uko usaba kurenganurwa.

Dore ibintu by’igenzi buromugore wo mu Rwanda afiteho uburenganzira :

  • • Abagore n’abakobwa bafite uburenganzira bwo gufatwa kimwe n’abagabo ndetse n’abahungu. Kurenganya umugore cyangwa se umukobwa ushingiye ku gitsina ni icyaha gihanirwa n’amategeko kigaciribwa n’ihazabu
  • • Abagore n’abakobwa bafite uburenganzira bungana n’ubw’abagabo imbere y’amategeko. Abantu bose barangana imbere y’amategeko !
  • • Abagore n’abakobwa bafite uburenganzira bwo kugira uruhare mu bikorwa rusange nko gutora, guhagararira amatora, no kuba mu myanya y’ubuyobozi.
  • • Buri mukobwa wese urengeje imyaka 18 afite uburenganzira bwo kuba mu nama y’igihugu y’abagore
  • • Abakobwa bafite uburenganzira bwo kwiga bungana n’ubw’abahungu.
  • • Abagore n’abakobwa bafite uburenganzira bwo kuzungura abagabo babo n’ababyeyi babo haba ku mitungo yimukanwa ndetse n’imitungo itimukanwa ku buryo bungana n’ubw’abagabo.
  • • Umubago n’umugore bafite uburenganzira bungana mu gusaba gatanya
  • • Umugore afite uburenganzira bwo gusigarana abana bari munsi y’imyaka 7 igihe habayeho gatanya, abandi bana urukiko nirwo rugena aho bazaba bakurikije inyungu z’abana.
  • • Abagore bafite uburenganzira bwo guhabwa agaciro kangana n’ak’abagabo mu kazi kandi bose bagahembwa kimwe
  • • Abagore n’abagabo bafite uburenganzira bungana bwo kuba batanga umusanzu wabo mu ngabo z’igihugu no muri polisi y’igihugu.
  • • Umugore utwite afite uburenganzira bwo kurindwa imirimo ishobora kumutera ibibazo n’umwana atwite
  • • Buri mugore wese ufite akazi afite uburengnzira bwo kubona ikiruhuko cy’ababyeyi kingana n’amezi atatu nyuma yo kubyara.
  • • Buri mugore wese wonsa umwana uri munsi y’umwaka umwe yemerewe ikiruhuko cy’isaha cyo kujya konsa umwana buri munsi
  • • Abakobwa batwite igihe bari ku ishuri bafite uburenganzira bwo gukomeza amashuri nyuma yo kubyara. Cyo kimwe no ku mugore ufite umugabo nawe yemerewe kwiga.
  • • Abagore bose bo mu Rwanda bafite uburenganzira bwo gupimwa ku buntu igihe batwite bakabikorerwa inshuro enye mbere yo kubyara
  • • Abagore bafite uburenganzira bwo guhabwa imiti yo kuboneza urubyaro ku buntu kandi batamubajije uruhushya rw’umugabo keretse mu gihe habayeho ko akeneye kwifungisha burundu

Ibyo ni bimwe mu by’ingezi buri munyarwandakazi wese afiteho uburenganzira mu rwego rwo kurushaho kumuteza imbere no kwimakaza ihame ry’uburinganire

Byanditswe hifashishijwe inyandiko yitwa : “ Laws and Policies for the promotion of gender equality and the empowerment of Women in Rwanda”, yateguwe na MIGEPROF

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe