Uburyo bworoshye bwo gukura iminkanyari ku maso

Yanditswe: 08-07-2015

Hari uburyo bworoshye kandi bwihuse bwo kwifashisha mu gukuraho iminkanyari iza impande y’amaso ku bantu usanga bayifite izengurutse ku maso ukabona bareba nk’abashaje kandi bakiri bato cyangwa bareba nk’abananiwe kubera iyo minkanyari ibahindura uko isura isanzwe imeze.

Dore ibikoresho wakoresha ukagira mu maso heza hatazengurutswe n’iminkanyari ituma ugaragara nk’ushaje.

Ibikenerwa :

  1. - ibiyiko 2 by’amavuta y’inka
  2. - ibiyiko 2 by’ubuki
  3. -ibiyiko 2 by’amavuta y’avoka
  4. - ibiyiko 3 by’amavuta y’amande ,
  5. -ikiyiko 1 cy’amazi y’igikakarubamba, kugirango uyabone ufata igikakarubamba ukagikata,noneho amazi yacyo niyo ukoresha.
  6. - ibitonyanga 5 by’amavuta yo kwisiga akoze muri karoti

Ibi byose,iyo umaze kubibona ufata ya mavuta y’inka ukayashyira ku ziko ukayayengesha,ukashyiramo n’amavuya ya avoka na y’amande noneho ukayakura ku ziko ugashyiramo amazi y’igikakarubamba,ukabikoroga cyane umwanya munini ku buryo bikora uruvange rumeze nka mayonnaise,byamara kunoga neza ugatonyangirizamo bya bitonyanga bitanu by’amavuta yo kwisiga akoze muri karoti.

Iyo wamaze gukora rwa ruvange ubibika ahantu ugatangira kujya wisiga munsi y’amaso,ahajya hagaragara minkanyari ukabireka bikumuka iminota 15 hanyuma ugahita ukaraba neza kandi ukirinda kubirarana ku maso no kuba wabikoza mu maso imbere.

Nguko uko ushobora kurwanya no kwirinda kugira amaso azengurutswe n’iminkanyari ikugaragaza nkaho ushashe cyangwa ugasanga ureba nk’unaniwe kandi biterwa na ya minkanyari ugira munsi y’amaso.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe