Isosi ya sosiso

Sosiso imenyerewe ko abantu bayigura bakayirwa uko yakabaye nyamara burya hari uburyo bwiza butuma irushaho kuryoha kandi ukayirisha n’andi mafunguro cyane cyane iyo wayikozemo isosi.

Ibikoresho ku bantu 3

  • Sosiso( saucisses) 3
  • Inyanya 5
  • Sauce tomate 1
  • Ibitunguru 3
  • Tungurusumu udusate 5
  • Teyi agashami 1
  • Umunyu na poivre
  • Ikirungo cy’ifu
  • Ibiyiko 4 by’amavuta
  • Vinaigre akayiko 1
  • Tangawizi agasate 1 gato

Uko bikorwa

  1. Kata sosiso mo ibisate binini
  2. Zishyire mu mazi make ku ziko zibire
  3. Igihe ziri ku ziko shyushya amavuta ushyiremo ibitunguru na tungurusumu, umunyu na poivre n’agafu k’ikirungo
  4. Kura za sosiso mu mazi uzishyire muri ayo mavuta
  5. Ongeramo inyanya na sauce tomate uvange ubirekere ku ziko iminota 10
  6. Gabanya umuriro ushyiremo teyi na tagawizi ziseye
  7. Bireke ku muriro muke cyane bimareho iminota 30
  8. Iyi sosi iba nziza ku muceri wumutse neza

Muryoherwe !
Gracieuse Uwadata