Jackie, umukozi w’Imana uyobora Sisterhood in Christ

Yanditswe: 12-07-2015

Jackie Mugabo ni umuhanzikazi uzwi mu ndirimbi zihimbaza Imana akaba n’umuyobozi w’umuryango wa gikiristu witwa Sisterhood in Christ International ishami ryo mu Rwanda. Mu kiganiro Jackie Mugabo yagiranye na Agasaro.com yatubwiye byinshi ku muziki we uko watangiye n’aho ugeze, atubwira no ku mikorere y’umuryango Sisterhood in Christ abereye umuyobozi.

Jackie Mugabo avuga ko yatangiye gukora umuziki wo guhimbaza Imana ubwo yari ari mu gihugu cy’Ubwongereza aho yize dore ko yamazeyo imyaka isaga 13. N’ubwo yari i mahanga, umuziki yakoraga wageraga no ku banyarwanda kuko yanyuzagamo akaza mu Rwanda gukora ibitaramo.

Jackie amaze gukora albumu ebyiri, iya mbere yakoze mu 1998 yitwa "Mfite umukunzi," naho albumu ye ya kabiri yitwa "Isi irashaje".

Jackie avuga ko yatangiye umuziki yasabye Imana kumuha indirimbo imwe gusa ariko Imana yaje kumwongeza imugeza kuri albumu ebyri ndetse akaba anafite gahunda yo gukomeza . Jackie yagize ati : “Njyewe mu bihe byahise naririmbaga bisanzwe ariko nagiye ngira abantu bakunda ukuntu naririmbaga, bagakunda ukuntu nahimbazaga bakambaza ngo mbese nabona nte CD y’iyo ndirimo ?

"Ntangira rero nasabye Imana indirimbo imwen’uko impa iyitwa Mana yanjye ndakwinginze, nyuma yaho numvise hari ijwi nkajya numva Imana impa indirimbo naba mbyutse saa cyenda nkumva nshaka kuririmba. Nagejeje igihe numva meze nk’utwite ngiye kubyara. Niko gutangira guhimba n’izindi ndirimbo”

Mu rugendo rwe rwa muzika Jackie avuga ko hari ibintu byamuberaga inzitizi ariko akabasha kubisohokamo abifashijwemo n’Imana mu gihe ku bandi bikunze kuba ingorahahizi.

Jackie ati : “Ikintu duhura nacyo mu muziki kigoye icya mbere ni ukubanza gushakisha kwemerwa ariko njye nakubwira ko nagiriwe umugisha kuko ntigeze nsubira inyuma, abantu bancaga intege bakambwira ngo ndi mu Bwongereza none ndirimba mu kinyarwanada ariko Imana yari yaramaze kumbwira ko nzaririmba mu Kinyarwanda kandi ibihangano byanjye bigafasha benshi.

Ku bijyanye no kwemerwa ho, hari ubwo ujya aha ntiwemerwe ariko wajya ahandi ukemerwa. Ikintu nabonye gica intege abahanzi ni uko basohora indirimbo ariko ugasanga nta nyungu. Aho niho njye ngera nkashimira Imana kuko ndi mu Bwongereza ibyo ntibyambayeho kuko bo nta bintu byo gupirata bagira.

Wasangaga abantu iyo bakeneye indirmbo yawe bagura CD. Ino mu Rwanda biragoye kuko ahanini usanga ariyo mpamvu umuhanzi akora ejo akaba arazimye.Ni ukubikora kugirango ufashe imitima y’abantu gusa nta nyugu iba irimo”

N’ubwo Jackie avuga ko ino mu Rwanda nta mafaranga menshi umuntu aba yinjiza ngo ntiyagira inama abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana kubivamo ngo bajye gushakira mu ndirimbo zisanzwe kuko iyo ugiye mu by’Imana nayo ijya mu byawe. Gusa na none Jackie agira inama abahanzi bo mu Rwanda kujya bahanga ku rwego ruri mpuzamahanga ku buryo aho wagera hose nta kibazo cyo kwemerwa wagira.

Jackie yarongeye ati : “Mu minsi ishize natumiwe mu bintu bya business forum mu Bwongereza aho hantu na prince Charles yari yahaje ariko icyo gihe ni jye wahagarariye Afrika. Iyo bitaba Imana ntabwo bari buntumire ; nahise nshimira Imana kuko ntabwo ari ukuvuga ko ari jye uririmba neza kurusha abandi”

Uyu mubyeyi w’abana babiri avuga ko mu ndirimbo ze zose uko ari 17 zigize albumu ze abyri, akundamo indirimbo yitwa Mana yanjye dore ndakwingize humura amaso yanjye mbashe kubona Yesu ni we mukiza wanjye, niwe mucunguzi wanjye ikaba iri no mu rurimi rw’igiswahili yitwa Yesu ndiye kimbilio langu.

Usibye kuba Jackie ari umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana, uyu mukozi w’Imana anayobora umuryango witwa Sisterhood in Christ International Ministry mu Rwanda, ukaba ari umuryango watangiriye mu Bwongereza aho Jackie na bagenzi be bafashaga abanyarwanda bafite ibibazo bitandukanye dore ko benshi bari bafite imitima yahungabanye.

Jackie ageze ino mu Rwanda yabonye ko uwo muryango ashobora kuwukomeza, kuri ubu bakaba bamaze gufasha abantu batandukanye : impfubyi n’abapfakazi, abakobwa bakora umwuga w’uburaya bo mu Myembe ( Kimihurura) bagera kuri 40 kuri ubu 18 bakaba baramaze kwihana bakakira agakiza.

Uyu muryango ugizwe n’abantu barenga 150 harimo nabo mu ishami rya Musanze, ufite intego yo gukomeza gufasha imfubyi n’abapfakazi, gukurikirana abo bakobwa bakora umwuga w’uburaya. Vuba aha barateganya kuzakora amahugurwa ku muryango, akazakorwa mu byiciro bitandukanye icy’abagore n’icy’urubyiruko mu rwego rwo kubigisha uko bagomba kwitwara.

Ng’ibyo bimwe mu bikorwa Jackie Mugabo yagezeho nk’umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana ndetse n’ibyo bagezeho mu muryango Sisterhood in Christ International ishami ryo mu Rwanda, akaba afite n’intego yo gukomeza guteza imbere umuziki akora ndetse no gukomeza ibikorwa by’urukundo umuryango Sisterhood in Christ ukora mu ngeri zitandukanye.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe