Abagore bo muri koperative Ihangane-Ruli barishimira uko The Ihangane Project yabakuye mu bukene.

Yanditswe: 13-08-2015

Koperative ihangane- Ruli ni koperative y’abagore n’ abakobwa ikora imirimo y’ububoshyi, Ubukorikori n’ubunyabugeni. Binyuze mu nkunga bahabwa n’umushinga “the ihangane project” babashije kuva mu bukene n’ubwigunge byari bwarabazahaje.

Umwihariko w’iyi koperative ni uko ushishikariza abagore batuye mu cyaro kwiga ububoshyi ndetse bakanabigisha guhangana n’ingaruka z’ubukene. Koperative yiswe "Ihangane", izina ry’ihumure ku banyamuryango bayo 27, ubwo yatangiraga gukora imirimo y’ ububoshyi mu mwaka wa 2009.Yaje kwitwa Ihangane-Ruli nyuma yo kubona ubuzima-gatozi muri 2012. Koperative "Ihangane" igizwe n’ abagore biganjemo abanyabibazo by’ ubukene n’abandi banduye virusi itera SIDA.

Abanyamuryango ba Koperative Ihangane Ruli bashyigikirwa n’umushinga witwa “The Ihangane Project” ukorera mu karere k’ubuzima k’ibitaro bya Ruli. Uwo mushinga ugamije gufasha abantu bakuru bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA ndetse n’abana bari munsi y’imyaka ibiri babavukaho, mu kugira ubuzima bwiza. Bafasha abaforomo bo mu bigo nderabuzima biri mu karere k’ubuzima ka Ruli kurushaho gutanga serivisi nzinza, bakanatanga igikoma kuri abo bana, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
The Ihangane Project ifasha iyi koperative itanga amahugurwa y’ubucuruzi, kuvugira mu ruhame, icungamutungo n’andi ajyanye no kunoza neza umurimo bakora w’ububoshyi kugirango ibihangano byabo byakirwe neza ku isoko mpuzamahanga. Ibahuza n’ amasoko y’imbere mu gihugu no hanze yacyo n’abakiriya bandi batandukanye.

Abagore bibumbiye muri iyi Koperative bamaze kugera ku rugero rushimishije aho buri munyamuryango abasha kwitangira no gutangira umuryango we wose mutuelle, babasha kurihira amashuri mato n’ ayisumbuye abana babo, boroye amatungo magufi n’ amaremare byose babikesha iyo Koperative. Buri mwaka kandi koperative yitabira Imurikagurisha (expo) ribera i Kigali.

Ikintu gishimishije abanyamuryango babonera muri iyi koperative ni ubwisanzure bafite kandi harimo n’ababana n’ ubwandu bwa Virusi itera Sida . Umwe mu bagize iyi koperative ubana n’ubwo bwandu bwa virusi itera SIDA yatangaje ko iyo aza kuguma mu buzima bw’ akato yari guhita apfa ; koperative yamubereye urubuga rwo kwisanzura no gusangiza abandi ibihe bibi yanyuzemo bikamuha ikizere cyo kubaho kuko yabonye abantu agisha inama bakamwumva.

Iyo bari kuboha bagira umwanya wo kuganira no kuririmba

Iyi cooperative ikorera mu karere ka Gakenke mu murenge wa Ruli. Bakaba bafite inzu berekaniramo ibihangano byabo ndetse bakaba bakira n’amakomande atandukanye. Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri nimero zikurikira : 0782899380, 0728906846. Cyangwa ugasura urubuga rw’umushinga wa Ihangane : www.theihanganeproject.com.

ibyo bakora

Inkuru ya The ihangane project.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe