Abana bo muri Uganda biteguye kuzakirana urugwiro Papa Francis

Yanditswe: 14-07-2015

Abana bo muri Uganda babarizwa muri Kiliziya Gatulika biteguye kuzakirana urugwiro Papa Francis ubwo azaba yaje gusara Uganda mu mpera z’ uyu mwaka.

Abo bana babarizwa muri muryango wa Bannakizito, babwiye umushumba wa diyoseze ya Kampala Dr. Cyprian Kizito Lwanga kutazabirukana ubwo umuntu ku isi azaba yaje gusura igihugu cya Uganda mu kwezi k’Ugushyingo tariki ya 27 kugeza 29.

Matilda Odongo, Umuyobozi w’umuryango abo bana babarizwamo yabwiye Musenyeri Lwanga ko nubwo bifatwa nk’umuco ko iyo umuntu ukomeye nka Papa yasuye igihugu usanga abana birukanwa bakabuzwa kumwegera no kumureba.

Matilda ati : “Turi abana ba Kiliziya. Turabasaba ko mutazatwirukana igihe papa azaba aje. Nitwe bakiristu b’ejo bazatangariza abandi uko byari byifashe ubwo papa yazaga gusura Uganda nkuko namwe mutubwira mu mateka uko byangeze ubwo Papa Yohani Pawulo wa II yazaga gusura Uganda twe tutari twavuka.”

Mu gisubizo Dr Lwanga yahaye abo bana yamemereye ko bazaba bari mu myanya y’imbere ku buryo bazemererwa kureba Papa neza.
Lwanga yagize ati : “ Twahisemo Munyonyo, nk’ahantu urugendo rwa Papa ruzatangirira ndetse kaba azanahahurira n’abakiri bato bakaganira”

Ibi abana babisabye ubwo umuryango wa Bannakizito wizihizaga isabukuru y’imyaka 9 umaze ushinzwe , Dr Lwanga nk’umwe mu batangije uyu muryango ufasha ibigo byamashuri bitandukanye akaba yaboneyeho gusaba abo bana kujya bakunda ijambo ry’Imana no guharanira gutsinda mu masomo yabo neza.

Biteganijwe ko Papa Francis azasura Uganda muri kwezi k’ Ugushyingo muri uyu mwaka, uruzinduko rwe rukaba rwiteguwe n’abantu binger zose harimo n’abana bato bigaragara ko bashishikajwe no kuzamubona amaso ku maso nkuko babyisabiye abayobozi ba kiliziya gatulika muri Uganda.

Source : Newvision
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe