Turatabariza Dancilla wagizwe umugore w’interahamwe ku ngufu

Yanditswe: 23-05-2014

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dancilla (izina rihimbano) yari umukobwa, afite imyaka 22 yabaga Kayonza.
Muri Jenoside yaburanye n’abiwabo abandi babishe aza guhura n’interahamwe yihakana ko ari umututsikazi zireka kumwica ariko umwe muribo amugira umugore we ku ngufu.

Barabanye, kugeza Jenoside iri hafi kurangira, uko iyo nterahamwe ihunze ikamuhungana yageragezaga kumucika bari mu nzira bahunga, abandi bagore bakamubwira ko interahamwe ziri bumwice nasigara inyuma. Yakomeje kugenda ahungana n’iyo nterahamwe kugeza aho yaje guhura n’inkotanyi agiye mu murima gushaka icyo ateka, aba akize atyo, atandukana na ya nterahamwe. Nyuma ya Jenoside yumvise afite inda hanyuma abyara umwana w’umukobwa.

Kuri ubu uwo umwana we ari mu bana bishyurirwa amafaranga y’ishuri n’umushinga wa Kanyarwanda. Muri iyi minsi inkunga yagenerwaga uwo umwana yaragabanijwe ubu ahabwa amafranga make, mama we (Dancilla) akongeraho andi kugirango yuzure.

Dancilla rero yagerageje kwiyubaka ubu aba mu nzu ye n’ubwo ituzuye neza, nkuko yabitubwiye abaho mu buzima bwo gukarata ashakisha uko yabaho akabeshaho uwo mwana hamwe n’abandi bana yabyaye nyuma. Bikaba bitamworoheye rero gukomeza kurihira mashuri uwo mwana mu gihe inkunga yabonaga yagabanijwe ndetse ikaba ishobora guhagarara

Uwakwifuza kugira ubufasha ageza kuri Dancilla cyangwa abandi bagore bahuye no gufatwa ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabariza mu mushinga wa Kanyarwanda www.Kanyarwanda.org bakamuhuza nabo.

Icyitonderwa : Twakoresheje izina rihimbano ry’uyu mubyeyi mu rwego rwo kumubikira ibanga. Amazina nyayo yaboneka mu mushinga wa Kanyarwanda.

Astrida U

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe