Igiterane cya All Women Together cyongeye cyagarutse

Yanditswe: 16-07-2015

All women together 2015, igiterane ngarukamwaka cy’ivugabutumwa muri Women Foundation Ministries, cyongeye cyagarutse kikaba giteganijwe kuba mu mpera z’uku kwezi.

Women Foundation Ministries, umuryango mpuzamahanga udaharanira Inyungu, washinzwe kandi ukaba uyobowe n’intumwa Alice Mignone Umunezero KABERA, kuva mu mwaka wa 2006. Mubikorwa byawo bitandukanye bishingiye kumyemerere birimo kubaka umuryango binyuze mu mugore.

Uyu muryango wateguye igiterane mpuzamahanga cyiswe ALL WOMEN TOGETHER bishatse kuguvuga ngo “abagore twese hamwe “ ku nshuro yacyo ya gatanu, iki giterane kikaba gifite insanganyamatsiko ivuga ngo : “ kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi”

Iki giterane kizaba ku italiki ya 28 kugeza 31Nyakanga 2015 ku cyicaro cya Women foundation Ministries I Kigali ku Kimihurura, guhera saa kumi(16h00) kugeza saa tatu (21h00) z’umugoroba.

Ni igiterane mpuzamahanga, kizaba kirimo abakozi b’Imana baturutse mu matorero atandukanye k’urwego mpuzamahanga bakurikira :

Pr Grace Selwanga uzaturuka mu gihugucy’ubwongereza
Pr Namutebi Imelda wo muri Uganda
Rev.Dr Grace Manjau wo muri Kenya
Umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana Kambua Manundu Mathu wo muri Kenya ndetse na Apostle Tumwine Charles uzaturuka muri Uganda

Abazitabira icyo giterane bazumva iinyigisho zirimo gusana Imitima, Kwigisha no kongerera umugore n’umukobwa ubushobozi dore ko arizo ntego z’icyo giterane aho buri wese azarushaho kuva mu gutsikamirwa tukaba abatsinzi muri Kristu Yesu.

Angelique Ndoha
In charge of Women foundation Ministries communication

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe