Janice, umuherwekazi wahereye ku $900 gusa yavuze ibyamufashije kugera kuri rwego ariho

Yanditswe: 16-07-2015

Janice Bryant Howroyd, umuherwekazi wo muri Amerika wabaye umugore wa mbere w’umunyamerika ufite inkomoka muri Afrika wabaye umugore wa mbere w’umubilionaire wa mbere ahereye ku madolari 900 gusa.

Uyu muherwekazi yatangaje bimwe mu byamufashije kugera ku rwego ariho dore ko hari benshi bamufata nk’umugore w’ikitegererezo kuri bo.

Dore ibintu bine Janice avuga ko byamufashije kugera ku rwego ariho no gukuza business ye :

  • • Kumva ko witeguye neza
  • • Kumenya icyo ushaka kugeraho no kugisobanukirwa
  • • Kumenya ko abantu bari hafi yawe harimo n’abagize umuryango bari mu bazatuma ugera ku ntego yawe neza
  • • Kugira umwanya wo gushimira abagufashije no kwiga gushimira mu bikorwa byawe byose.

Janice Bryant, yavukiye mu muryango w’abana 11 avuka mu gihe abirabura bo muri Amerika bakorerwaga irondaruhu ku buryo bukabije, ariko ibyo ntibyamubujije kugera ku nzozi ze zo gushing ikigo gifasha abandi gutanga akazi ndetse akaba azwiho kuba umwirabura wa mbere w’umugore wagize ikigo gikomeye kirengeje umutungo ubarirwa muri za miliyari.

Janice yashinze sosiyete yitwa Act1 Group , ikaba ikorera mu mijyi irenga 75 hirya no hino ku isi. Kugera ku rwego ariho avuga ko abikesha intego inye agenderaho nkuko yabitangarije ikinyamakuru cyitwa today.com dukesha iyi nkuru.

Janice yatangiye kwikorera mu 1978, aho yari afite intego yo gufasha abandi kubona imirimo kugeza ubu icyo gitecyerezo akaba aricyo akigengeraho, sosiyete ye ikaba iri muri sosiyete nini muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangijwe n’abagore bafite inkomoko muri Afrika.

Mu kiganiro yagiranye na today.com yagize ati : “ Sinari narigeze ntekereza kuzagera kuri uru rwego, ariko n’ubundi numvaga ngomba kugera ku ntsinzi. Nubwo mubona haje iterambere mu ikorana buhanga mukabina hari impinduka nyinshi, inzira yo gutera imbere iracyari ya yindi. Ntekereza ko iryo ariryo banga ryo kugera ku ntsinzi muri bisiness”

Nubwo ubu hari ibikorwa by’ubucuruzi birenga amamiliyoni ku isi igihe Janice yatangizaga sosiyete ye siko byari bimeze kuko icyo gihe abagore bikoreraga bari bakiri bake cyane. Gusa ngo kuri Janice asanga abagore bagifite uruhare runini mu iterambere ry’isi no kuzana impinduka.

Source : Today.com
Graciuese Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe