Dore uburyo bwiza bwo gusaba imbabazi ku bantu bakundana

Yanditswe: 16-07-2015

Rimwe na rimwe abantu bakundana bashobora kugirana ikibazo,ugasanga umwe yakoreye ikosa undi ariko hakaba ikibazo cyo kutamenya uburyo wakoresha usaba imbabazi umukunzi wawe igihe wamukoreye ikosa kandi gusaba imbabazi ni kimwe mu bikomeza umubano mwiza w’abakundana.

Ubu ni uburyo 6 wakoresha usaba imbabazi bikumvikana vuba ku mukunzi wawe wakosereje.

1. kwemera ikosa : igihe cyose utaremera ikosa wakoreye uwo mukundana ntabwo uba wari wageza igihe cyo gusaba imbabazi kandi utemeraikosa wakoze.Iyi niyo ntambwe ya mbere yo gusaba imbabazi kuko iyo umaze kumenya no kwemera ikosa wakoze,nuwo warikoreye ahita agira umutima wo kukubabarira utaranazimusaba.

2. Gucika ku ikosa burundu : niba wiyemeje gusaba imbabazi umukunzi wawe ukmva ko wamukosereje,ni byiza ko wihana ubikuye ku mutima kutongera gukora iryo kosa ukundi.Ibi ni nabyo bizatuma umukunzi wawe akubabarira burundu ariko iyo wongeye kurikora biba ari ukugorana guhora usaba imbabazi umuntu.

3. kugaragaza amarangamutima : Igihe uziko wakoreye ikosa umukunzi wawe uba ugomba kumusaba imbabazi ariko unagaragaza ko ubabajwe n’ikosa wamukoreye kuburyo nawe abona ko ukeneye imbabazi koko.Niyo mpamvu uba ugomba kugerageza ukerekana agahinda utewe n’ikosa wakoze

4. kurasa ku ntego : Niba wakoreye umukunzi wawe ikosa runaka ukaba wumvca ugiye kumusaba imbabazi ntukamubwira ubica hirya no hino usa nurenzaho wanga kuvuga mu izina ry’ikosa wakoze.Ahubwo mubwire neza icyo wishinja,uvuge ikosa uko ryakabaye utabirenzaho.

5. Ntukivumbure ; hari umuntu ubabaza umukunzi we ugasanga arushije uburakari uwo yakoreye ikosa,akirakaza ngo atavaho amubaza impamvu yamukosereje kandi sibyo na gato.Ahubwo uba ugoma kwiyoroshya no kwicisha bugufi ukabona uko usaba imbabazi.

6. kumwereka urukundo : iyo wababaje umukunzi wawe, si ngombwa ngo ujye kumubwira ngo akubabarire mu magambo gusa ,ahubwo gerageza urebe akantu keza k’urukundo wamukorera maze gaherekezwe no gusaba imbabazi.Icyo gihe umukunzi wawe nawe azabona ko nubwo wakoze ikosa ariko utabikoranye urwang., ahere ko akubabarire.

Ubu nibwo buryo bwiza bwagufasha gusaba imbabazi umukunzi wawe,igihe wamukoreye ikosa runaka , agahita kubabarira maze umubano wanyu ugakomeza nk’ibisanzwe.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe