Uburyo bugezweho bwo gutega igitambaro cyo mu mutwe

Yanditswe: 17-07-2015

Muri iyi minsi usanga abagore n’abakobwa bafite uburyo bwihariye kandi bugezweho bakoresha mu gutega igitambaro cyo mu mutwe iyo bashatse kwambara ibihishe imisatsi yabo kandi ukabona bibabereye cyane bitewe nuko babigenje kandi bitabashwa na buri wese.

Uburyo bwa mbere usanga abenshi baharaye ni uguytega igitambaro ku buryo usanga kuva imbere aho umusatsi utereye kugera inyuma kigenda gisa n’ikizenguruka.

Ukundi bakunda kubigenza,ni ugutega igitambaro baturukije inyuma noneho bagakora ikintu kimeze nk’ipfundo rinini imbere ariko ku buryo iryo pfundo rima riryamye ku mutwe neza.

Ubundi buryo ni ugufata igiyambaro bakagitega ku buryo bagipfundikirira inyuma mu irugu bagiturukije imbere.

Ubundi buryo ni ukuzengurutsa igitambaro umutwe wose ndetse bagapfuka n’amatwi ,ubundi bakagifungira imbere ahagana hejuru bakabikora kuburyo kigaragara nk’igisobanyije urebeye imbere

Hari kandi kukizengurutsa kigasa n’igifashe cyane,igice cy’imbere naho ahagana inyuma kikagenda cyaguka,maze inyuma kigataraka,ugiteze ukagirango ni ingofero yambaye.

Ubundi buryo abagore bakunze gukoresha batega igitambaro kikaba gituruka imbere aho umusatsi utereye,kigasubira inyuma cyaguka ariko kigenda umujyo umwe. Akenshi bene ibyo bitambaro biba bidoze kuko umuntu atapfa kubasha kubyikorera.

Ubu nibwo buryo muri iyi minsi buharawe n’abagore benshi ndetse n’abakobwa bamwe na bamwe bakunda gutega ibitambaro byo mu mutwe kandi ugasanga birebetse neza kubera ubuhanga baba babikoranye ndetse n’uburyo baberwa.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe