Menya ibisuko biryamye bigezweho bijyanye n’igihe

Yanditswe: 18-07-2015

Muri iyi minsi hari ibisuko biryamye ku mutwe nibyo bigaragara ko bigezweho cyane ku bakobwa n’abadamu bakunda gusuka, kuko umubare munini wabo aribyo basigaye bisukisha gusa ndetse bakagira n’uburyo bumwe bwo kubifunga.

Ibisuko biryamye ku mutwe kandi bifunzeho shinyo y’ inyuma ni bumwe mu buryo bugezweho bwo kwisukisha ku bakobwa benshi n’abagore. Iibi bisuko bikaba bizwi ku izina rya ‘’pencil’’.

Hari kandi kwisukisha ibisuko biryamye ariko bikaba bifite shinyo ifungiye ahagana ku ruhande.Ibi bikunze gusukwa n’abakobwa kuko nta mugore upfa kubyisukisha.
Ibindi biigezweho ni ibisuko nabyo biryanye ku mutwe ari bito , ariko ugasanga bifite ibindi bituta mu mpande kimwe ku ruhande rumwe n’ikindi ku rundi ,bikamanuka bikoze nk’ibiziriko bikagera inyuma mubitugu.Ibi nabyo akenshi bisukwa n’abakobwa.

Hari kandi ibindi bisuko biharawe na benshi bizwi ku izina rya’’ zingaro ngufi’’ nabyo usanga ari ibisuko biba bimeze nk’ibishingagiye ku mutwe ariko bitegeranye,bikaba bigiye bikoze nk’amapfundo,kamwe hariya akandi hariya.

Ariko kandi iyo witegereje usanga ari bumwe mu bwoko bw’ibituta kuko bashobora kubiboha mu musatsi wawe gusa,ubundi bakaba bavanga na meshe iyo umusatsi ari muke.

Ibindi bisuko ni ibiba biryamye ku mutwe mu mpande zose,ubundi hejuru bagasuka amarasita makeya y’inyabutatu maze bakayafungira hejuru ukabona habyimbye naho igice cyo hasi cyose ibisuko byaho biryamye ku mutwe.

Ngibyo ibisuko biryamye bigezweho ku bakobwa n’abagore bakunda kwisukisha bikaba aribyo bimaze iminshi bigaragara ko biharawe na buri wese.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe