Uburyo bwiza bwo koza amenyo y’umwana

Yanditswe: 20-07-2015

Umwana ukiri muto utaratangira kumenya uburyo bwo gufata uburoso ngo yiyogereze amenyo, nawe aba akeneye kogerezwa amenyo kuko aba ashobora gufatwa n’uburwayi bwo mu kanwa igihe atakorewe isuku y’amenyo.

Mu gihe umwana ataramenyo kwiyogereza emenyo dore uburyo bwoza wakoresha bwo kuyamwogereza ;

Koresha uburoso buto kandi bworohereye ushyireho umuti muke cyane wo koza amenyo wagenewe abana, umusabe kwasama umwogereze muganira kandi ucunge neza kugirango umubuze kumira umuti w’amenyo igihe uri kumwoza.

Ni nyiza kandi kumenya ko uburoso bw’umwana nabwo bukenewe guhindurwa byibura buri nyuma y’amezi atatu ukamugurira ubundi bushya. Mu gihe kandi ubonye uburoso bufatamo umuti woza amenyo ni byiza kubukorera isuku yihariye ugakuramo imyanda ukoresheje agati gafite isuku cyangwa se ukabuteka mu mazi bukabira.

Ni ryari watangira kureka umwana wawe akiyogereza amenyo ?
Igihe cyose ubonye ko umwana wawe ashobora kwiyogereza amenyo ku giti cye, wamureka akayiyogereza amenyo ariko ukajya unyuzamo ukamurebera ko ayoza neza kandi bikaba byiza n’ubundi ayogeje umuri iruhande kuzageza byibuza umwana ageze mu myaka irindwi kuko aribwo aba ashobora kwiyogereza amenyo neza.

Wakora iki igihe umwana adakunda kwoza amenyo ?
Niba umwana ageza igihe cyo koza amenyo akarira cyangwa se ukabona atabishaka gerageza umugurire uburoso bushimishije buriho utuntu tumurangaza ku buryo abona ko butandukanye n’ubw’abandi

Mu gihe ibyo atabikunze umugurira uburoso bwinshi bufite amabara atandukanye ku buryo ahitamo ubwo akoresha uyu munsi ,ejo agahitamo ubundi akajya abikora bimeze nko kwishimisha.

Ni gute warinda amenyo y’umwana gushirira ?
Ibintu bya mbere bitera amenyo y’umwana gushirira harimo kurya ibintu biryohereye nk’amabiscuit na za bombo bigatinda mu kanwa bikaza kubyara amamicrobe. Mu rwego rwo kurinda amenyo y’umwana rero ni byiza kumuha ibiryohera gake gashoboka kandi ukibuka no guhita umwoza amenyo igihe amaze kubirya.

Koza amenyo y’umwana mbere yo gusinzira nijoro igihe amaze kurya kuko iyo umuntu asinziriye aribwo udukoko two mu kanwa dutera amenyo kurwara tobeneraho umwanya wo gukura tukaba twinshi.

Ubwo ni bumwe mu buryo bwiza bwagufasha kubungabunga amenyo y’umwana kuva akiri muto agakura afite amenyo adafite ibibazo by’uburwayi.
Byakuwe kuri babycenter.com

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe