Menya imyenda y’amaboko maremare ifunganye mu ijosi, igezweho muri iyi minsi

Yanditswe: 20-07-2015

Muri iki gihe hagezweho imyenda y’abakobwa n’abagore bakiri bato ifite amaboko maremare ndetse ifunganye mu ijosi, kuburyo uyambaye ubona ko yambaye neza kandi yikwije kandi abenshi banayambara bagiye ahantu bubashye.

Hari amakanzu aharawe na benshi cyane muri iyi minsi,usanga afite amaboko maremare,naho mu ijosi hasa n’ahafunganye.Aya makanzu akunze kuba ari maremere agera hasi ,akaba yambarwa nk’umwenda wiyubashye wo kujyana ahantu wahaye agaciro.

Hari kandi imipira nayo iba ifite amaboko agera hafi y’aho ikiganza gitereye naho mu ijosi hayo hafunze,akenshi iba idoze mu kitambaro cya danteri. Uyu mupira ukoze gutya wambaranwa n’ijipo iyo ariyo yose ariko bakayitebezamo kuko nibwo bigaragara neza.

Uretse kandi iyi mipira iba idoze mu gitambaro cya danteri ,hari nubwo uba ari umupira usanzwe ariko nawo ufunze mu ijosi kandi ufite amaboko agera aho ikiganza gitereye .uyu nawo wambarwa utebejwe mu ijipo cyangwa ipantaro.

Amashati nayo adoze ku buryo umuntu afunga akageza mu ijosi kandi afite amaboko maremare nayo agezweho,cyane muri iyi minsi.Bene izi shati nazo zambarwa zitebejwe kandi zikambarwa n’umuntu warimbye agiye nko mu kazi cyangwa no mu birori kuko aba yambaye neza.

Iyi niyo myenda iharawe n’abakobwa ndetse n’abagore bakiri bato bazi kugendana n’ibigezweho mu myambarire kandi ikambarwa mu buryo bwo kurimba,ndetse uyambaye ukabona ko yambaye neza kandi aniyubashye kuko iyi myambaro igaragra nk’umwenda wambitse umuntu.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe