Umwana wari ufite umutwe w’ibiro 20 yarabazwe arakira

Yanditswe: 21-07-2015

Umwana w’umukobwa wo mu Bushinwa wari ufite umutwe upima ibiro 20 kubera uburwayi budasanzwe yari yararwaye yarabazwe arakira nyuma yo kumara amasaha arenga 17 abanganga bari kumubaga igice cyatumga agira amazi menshi mu mutwe.

Uyu mwana w’umukobwa bahaye akabyiniriro ka Han Han, abaganga bo ku bitaro bikuru byo mu ntara ya Hunan mu bushinwa bakuriwe na Kuang weiping wari ushinzwe gukurikirana uyu mwana w’umukobwa batangaje ko kumubaga byabatwaye amasaha agera kuri 17 ariko ko bizeye ko azakira neza ku buryo amazi yazaga mu mutwe atazongera kuzamo.

Han Han yavukanye uburwayi butuma mu mutwe hazamo amazi bukaba bwitwa Hydrocephalus. Kuva kuri 2014 nibwo uyu mwana yatangiye kubyimba umutwe ugera ku rwego rwo kwikuba inshuro enye ku mutwe hari asanganwe. Uku kubyimba umutwe kwatumye umutwe we upima kimwe cya kabiri cy’ibiro bye byose.

Kubera uburemere budasanzwe, ibice bye by’ubwonko byagiraga infection zikomeye bigera naho afatwa n’ubumuga bwo kutabona kuko urungingo rutuma umuntu areba(Optic nerve) narwo rwagezweho na infections.

Umwe mu baganga bamukurikiranaga witwa Kuang yavuze ko kuva babaga uwo mwana kuwa gatatu w’icyumweru gishize bagenda babona impinduka nziza ku mutwe we no ku bwonko bwe bakaba bizeye ko azakira burundu.

Source : mgafrica.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe