Imyenda igezweho idoze mu gitambaro cya simili cuir

Yanditswe: 22-07-2015

Kuri ubu hagezweho imyenda y’abakobwa idoze mu gitambaro cya simili cuir,irimo amakanzu ya moderi zigezweho,amajipo,n’amapantaro ndetse kora zimaze iminsi ziharawe nabenshi, kuko burya uko iminsi isimburana n’imyenda igezweho ihora isimburana umunsi ku wundi .

Hari amakanzu akunzwe kwambarwa n’abakobwa benshi muri iyi minsi, aba afite amaboko maremare,kandi amanutse kuri taye,ari mini cyangwa ri ndende gahoro igera munsi y’impfundiko kandi ikaba yegereye cyane uyambaye ku buryo ubona imuhambiriye.

Indi kanzu ni iba nayo iri kuri taye,ifashe cyane uyambaye ariko nta maboko ifite,ikoze nk’isengeri kandi ivangiye n’igitambaro cya danteri ku gice cyo hejuru cyayo.

Hari kandi amajipo ya simili cuir nayo agezweho cyane muri iyi minsi zambawe n’abakobwa batandukanye.Iyo jipo akenshi usanga ari droite yegereye uyambaye, ari mini cyangwa igera munsi y’intege bitewe n’icyo umuntu akunda.

Ubundi nanone haharawe cyane kora zikoze muri simili cuir aho usanga urubyiruko rw’abakobwa benshi baharaye kwambara bene izi kora.Hari kora usanga ari simili cuir igice kimwe cyane cyane imbere naho ahandi ari igitambaro gisanzwe, izindi ugasanga yose ariyo. Iyo itabaye kora iba ari ipantaro isanzwe ariko idoze muri simili cuir yose.

Iyo niyo myenda ya simili cuir igezweho ku bakobwa benshi cyane cyane inkumi zizi kugendana n’ibigezweho mu myambarire.

Ikindi nuko bene iyi myenda idoze muri iki gitambaro cya simili cuir itambarwa ku zuba kuko iyo umuntu agiye ku zuba ayambaye, isa n’imutwika kuko ikurura ubushyuhe cyane.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe