Impamvu zitera bamwe mu bagore b’abayobozi guhohoterwa n’abagabo babo

Yanditswe: 22-07-2015

Hari bamwe mu bagore usanga bagaragara mu bandi ko bubashywe kubera imyanya runaka y’ubuyobozi bariho nyamara hari bamwe usanga bakorerwa ihohoterwa n’abagabo babo igihe bageze mu rugo kandi hanze bazwiho kuba abantu bakomeye, ndetse bikaba ikibazo gikomeye kuko bene abo bagore bo batinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa.

Dore zimwe mu mpamvu zijya zitera abagore b’abayobozi guhohoterwa nabo bashakanye :
Kuba umugabo aterwa ipfunwe no kuba afite umwanya uri hasi y’uw’umugore :
abagabo ahanini bagira ipfunwe ryo kumva ko abagore bafite imyanya ikomeye y’ubuyobozi mu gihe bo bafiye umwanya woroheje. Nubwo abagabo bose atariko baterwa ipfunwe no kuba abagore babo babaye abantu bakomeye, iyo umugabo wawe ubona atishimiye kuba wateye indi ntera jya witegura ko ashobora no kuzaguhohotera akuziza uwo mwanya uriho.

Kwitwaza urwego uriho ugasuzugura umugabo : hari abagore nabo bumva ko babonye umwanya ukomeye kurusha uw’abagabo bigatuma batangira kwishyira hejuru bagasuzugura abagabo babo bakiyibagiza inshingano z’urugo bakoraga mbere yo kuzamurwa mu ntera.

Abagabo birengagiza ko kuzamurwa mu ntera bijyana no kongerwa inshingano z’akazi : hari abagabo usanga baramenyereje abagore kugira isaha batahiraho cyangwa se akaba yaramenyereye kugera mu rugo umugore yahageze nyuma umugore yahindura akazi ugasanga arashaka ko gahunda umugore yagengeragaho ariyo akomeza kugenderaho bigatuma yumva ko ako kazi ariho ariko kabimutera akirengagiza ko akazi kose katagira imirimo imeze kimwe.

Kumva amabwire y’abantu : Hari abantu usanga bafite ibigare bishukana, ugasanga niba umugore yazamuwe mu ntera bakabwira umugabo ko nawe yabaye umuntu ukomeye, adakwiye gukomeza gukora akazi yakoraga niba ko gaciritse, agomba guhindura imidoka yagendagamo, agomba guhindura akabari yanyweragamo, mbese bakamwumvisha ko ubuzima bwose bugiomba guhinduka atari mu rwego rwo kubahisha umugore we ahubwo bagirango bamuteshe umutwe agatangira kwisuzugura.

Kwitwaza ko umugore ufite umwanya ukomeye azatinya kuvuga ko ahohoterwa : Rimwe na rimwe abagabo bitwaza ko umugore ufite umwanya w’ubuyobozi ukomeye atavuga ko ahohoterwa haba mu bandi, kuri polisi cyangwa se ngo agire uwo abihingukiriza kuko aba arwana ku cyubahiro cye bigatuma umugabo nawe yumva ko azajya amuhohotera uko yishakiye kuko umugore azajya agira isoni zo kubivuga.

Ngizo zimwe mu mpamvu zituma hari abagore bamwe bafite imyanya y’ubuyobozi ikomeye bahohoterwa n’abagabo babo ugasanga aho kubonera amahoro mu guhabwa akazi keza uhabonera amahane adashira mu rugo, guhozwa ku nkeke, gukubitwa, n’ubundi bwoko bw’ihohoterwa rikorwa mu ngo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe