Dore Uburyo bworoheje ,wakoresha ukivura imvuvu burundu

Yanditswe: 24-07-2015

Imvuvu ni umwera uza mu musatsi w’umuntu ariko akenshi utera n’umwanda utuma umubiri uvuvuka,hakaba hari uburyo kamere umuntu yakoresha akirinda kurwara imvuze ndetse yaba asanzwe anazirwara zikaba zakira burundu.

Koga mu mutwe kenshi ;iyo umuntu akunda koga mu musatsi we inshuro nyinshi kandi akamaramo umwanda wose,ukoresheje amasabuni yabugenewe,ntabwo agira ikibazo cy’imvuvu,niyo mpamvu umuntu aba agomba kogamo igihe cyose yumva hatangiye kumurya,kuko icyo gihe haba hajemo umwanda akenshi uterwa n’amavuta umuntu aba yasizemo ndetse n’icyocyere cyizamo.

Kushyiramo yawurute ; yawurute ni ikintu kivura imvuvu burundu uyikoresheje muri ubu buryo ;umesa mu musatsi wawe neza hagacya,ukamaramo isabuni yose maze ugahita usigamo yawurute,ukayikwirakwizamo hose,ukayirekeramo iminota iri hagati ya 1o na 15,hanyuma ukongera ukamesamo neza igashiramo yose,ukaba tandukanye no kurwara imvuvu ukundi.

Umuneke uvanze na vinegere ; iyo ukunda kugira ikibazo cyo kurwara imvuvu cyane,ufata umuneke umwe ukawufanga n’ibirahuri bibiri bya vinegere.Iyo umaze gukora uruvange rwayo maze ugasiga mu musatsi ukabisigamo kuburyo mu musatsi wose bikwiramo,hanyuma ugategereza isaha imwe ukabona kumesamo neza ukoresheje isabuni zabugenewe.

Ibi ubikora buri munsi mu cyumweru kimwe noneho ukajya ubikora rimwe mu cyumweru,maze imvuvu zigakira burundu.

Umutobe w’indimu ;gukoresha umutobe w’indimu mu kwivura imvuvu ni umuti ukomeye.Ufata indimu ukazikamura,maze umutobe wazo ukawusiga mu musatsi ukgakwirakwizamo hose,ugategereza iminota 25 maze ugahita umesa mu musatsi wawe.

Ibishishwa by’indimu ;ushobora kandi gukoresha ibishisha by’indimu ubikuba mu aho umusatsi utereye,ukabikora buri munsi dore ko ari naho haturuka imvuvu.Icyo gihe iyo iyo ukunda gukubamo ibishishwa by’indimu ntaho imvuvu zamenera.
Ubu nibwo buryo butagoye kandi bw’umwimerere bwo kwivura imvuvu burundu ku muntu usanzwe uzigira mu musatsi we,ugasanga zaramuzengereje.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe