Dore imyenda y’abakobwa bambarana n’inkweto ndende

Yanditswe: 24-07-2015

Hari igihe umuntu yambara umwenda ariko ntamenye inkweto ijyanye n’umwenda yambaye,agapfa gushyiraho izo abonye zose atitaye ko bijyanye cyangwa bitajyanye,niyo mpamvu uyu munsi tugiye kubagezaho imyenda ijyana n’inkweto ndende,kugira ngo nujya kwambara ujye umenya inkweto wambara.

Ikanzu ngufi ya droite iri kuri taye, ni umwe mu mynda yambarwaho inkweto ndende,kuko akenshi bene iyi kanzu yambarwa nk’umwenda wo kujyana ahantu hiyubashye kandi burya n’inkweto ndende nazo si izo kujyana ahabonetse hose.Iyo rero umuntu yambaye inkweto ndende ku ikanzu ngufi iri kuri taye ubona bimubereye cyane.

Ikanzu kandi ndende iri kuri taye yegereye uyambaye nayo yambarwaho inkweto ndende niho biba bigaragara neza.

Hari kandi ikanzu ngufi bidakabije itaratse,nayo yambarwaho inkweto ndende ukabona bijyanye cyane ariko nanone bikajyana n’imiterere y’amaguru y’umuntu n’indeshyo ye.Ibi bivuze ko ikanzu ngufi isabagiye n’inkweto ndende,bibera umuntu mugufi kandi adafite amaguru maremare.

Nanone inkweto ndende ndende zambarwa ku mapantaro y’amacupa aba ahambiriye umuntu cyane ajya kuba nka kora,cyangwa izo bita pantacourt,nabyo biba byiza cyane kubona umukobwa wambaye atyo .

Iyi niyo myenda yambarwaho inkweto ndende ukabona biberanye cyane kuruta ku yindi myenda yose,kuko usanga hari abantu bamwe batamenya inkweto zijyanye n’imyenda bambaye ,aho bamwe usanga bashyize inkweto ndende ku mapantaro ya jeans zitaratse hasi.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe