Imiteja itetse gishinwa

Ibikoresho

  • Imiteja itogosheje iminota 5 ikasemo kabiri cyangwa se idakase bitewe nuko ingana ( byaba byiza kandi uhisemo imiteja idafite utuntu tw’utugozi cyagwa se ukadukuraho neza witonze)
  • Agasate ka tangawizi kagasemo duto
  • Amavuta ya soya cyangwa se y’ibihwagari ibiyiko 4
  • Ibiyiko 5 by’umufa w’inkoko cyangwa se amazi watogoshejemo imboga( bouillon de legume)
  • Ibiyiko 3 by’amavuta ya beurre
  • Sauce soja ikorerwa mu Bushinwa
  • Akayiko k’isukari
  • Akayiko ka maïzena ( ni ikirunmgo gikoreswa mu guteka isosi na za gato kigaba gikorwa mu bigori)
  • Ibiyiko 2 cyangwa se 3 bya divayi yo mu bushinwa( vin chinois)

Uko bikorwa

  1. Ubanza gutegura isosi :
  2. Ufata agasorori gato ukavanga maizena, isukari na divayi ukabishyira ku ruhande
  3. Koresha ipanu mu gutegura imiteja
  4. Shyira ipanu ku ziko ibanze yumuke
  5. Shyiraho amavuta
  6. Amavuta amaze gushya ushyiramo tangawizi n’imiteja ukavanga ku muriro muke
  7. Ongeramo umufa w’inkoko na beurre na sauce soja
  8. Bireke iminota 2 ku muriro muke
  9. Ongeramo ya sauce wabanje gutegura
  10. Vanga byose ku buryo imiteja irengerwa n’isosi, isosi iyo ibaye nke wongeramo umufa
  11. Bigabure ako kanya

Byatanzwe na madame Marie, umutoza mu guteka