Ruth, yabyaye amaze imyaka isaga 19 yarabuze urubyaro

Yanditswe: 26-07-2015

Ruth n’umugabo we bo muri Ndiza ho mu karere ka Muhanga batanze ubuhamya mu kiganiro Duhumurizanye kinyura kuri Radiyo Ijwi ry’ibyiringiro, bavuga uburyo Imana yahaye urubyaro Ruth nyuma yo kumara imyaka isaga cumi n’icyenda yararubuze.

Nyiranshuti Ruth yamaze imyaka19 abana n’umugabo ariko nta rubyaro, umugabo we yaje gupfa ariko kera kabaye yaje guhura n’umugabo nawe wari umaze gupfakara inshuro ebyiri, ahera ko anamusaba ko babana ngo amufashe kurera abana basizwe n’abo bagore babiri. Igihe atari agitekereza ko ashobora kubyara yaje kubyara afite imyaka 44 ubu akaba afite abana batatu..

Ruth yamaranye n’umugabo imyaka 19 yarabuze urubyaro.Kubera kwiheba ndetse no gutinya umuryango yashatsemo, yahatirwaga kujya mu bapfumu kandi akambara impigi yhawe n’abapfumu ari umuririmbyi ukomeye, ariko ageze aho aravuga ati :" Mbivuyemo sinzabisubirayo ninshaka nzapfe nta mwana ariko nzabone ijuru"

Nyuma umugabo wa Ruth yaje gupfa asigara ari umupfakazi ariko nta mwana agira. Yaje guhura n’umugabo witwa Nsekanabo Denis nawe wagize ibyago bikomeye kuko yari amaze gupfusha abagore babiri amusaba kuzaza bakabana kuko yabonaga ko yashobora kumurera abana neza.

Ruth amaze gushakana na Denis byabaye nk’ibisubizo kuri bose kuko buri umwe avuga ko yaboneye igisubizo no guhumurizwa k’uwundi bitewe n’ubuzima bw’urushako bose babayemo mbere.

Denis yagize ati : “Ruth yaraje ankundira abana akabaheka atarabyaye, bimwe bavuga ngo umuntu utarabyaye agira umutima mubi we sinigeze mbimubonaho, mbese yaraje mbona umunezero ntari narigeze mbona mu rushako rwa mbere”

Bamaze igihe gito babanye Ruth yatangiye kumva ameze nk’umuntu utwitwe ariko akumva ari nk’ burwayi cyera kabaye bagiye kwa muganga basanga aratwite ubwo yari amaze kugera ku myaka 44.

Ruth yagize ati : “ Byarantunguye kuko numvaga ibyo kubyara narabyibagiwe ndetse ngira n’isoni zo kujya njya kwipimishiriza igihe kimwe n’abandi nkajya njya kureba umuganga wari inshuti yanjye agakurikirana inda ndi njyenyine.”

Amaze kubyara ibyishimo byari byose haba ku muryango mu bavandimwe n’ahandi gusa bose intero yari imwe yo gushima Imana yo mu ijuru kuko bari barabonye ko abantu nta rubyaro batanga.

Ruth ati : Twashakanye tugira ngo dufatanye kurera none umugisha w’Imana waduhesheje abana dushaje, utashima yaba nde ?”

Kuri ubu Ruth na Denis bamaze kubyarana abana batatu baranezerewe kandi barashimima Imana kuko isubiriza igihe. Uyu muryango ukundanye kandi ubayeho mu byishimo nyuma y’uko buri wese yabanje guhura n’ibibazo bifuriza imiryango yose gusenga Imana ndetse bakaba bifuza kutazanereranwa mu isi ngo birangirire aho ahubwo ko icyiza bazajyana mu ijuru bakazanezeranwa biruseho.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe