Obama yasabye abanyafrika kureka umuco wo kudaha agaciro abagore

Yanditswe: 26-07-2015

Mu ruzinduko Prezida wa Amerika yagiriraga muri Kenya yaboneyeho gusaba abanyafrika muri rusange n’abandi bafite umuco wo gusuzugura abagore ko bareka uwo muco, abagore nabo bagahabwa agaciro aho guhora bafatwa nk’ab’inyuma.

Prezida Obama yagize ati : “ Muri buri gihugu no muri buri muco usanga bafite amateka bihariye ajyanye n’umuco wabo, gusa kuba ibintu biri mu muco w’abantu ntibivuze ko ari byiza, ntibivuze kandi ko ugomba kubikomezanya no mu hazaza hawe”

Obama yarongeye ati : “ Ku isi hose usanga hagaragara umuco wo gufata nabi abagore ugasanga badahabwa amahirwe angana n’ay’abagabo. Abagabo baracyakubita abagore babo, abana ntibajyanwe mu mashuri. Ibyo ahanini usanga ari ibibazo bishingiye ku muco. Gufata abagore n’abakobwa nk’abantu bagamba kuza ku mwanya wa kabiri, iyo ni imico mibi ikenewe guhinduka”

Ubwo yavugaga iryo iri jambo abantu bakomye amashyi y’ibyishimo batekereza ko arekeye aho nyuma arongera ati : “ gufata abagore n’abakobwa nk’abantu baza ku mwanya wa kabiri ni umuco mubi. Uwo muco uzajya ubasubiza inyuma.

Nta mpamvu yari ikwiye gutangwa yatuma ufata umugore ku ngufu, yatuma ukora ihohotera ryo mu rugo, ndetse nta mpamvu yari ikwiye gutuma abana b’abakobwa bababazwa no gukatwa imwe mu myanya ndangagitsina yabo, nta mpamvu ihari muri sosiyete yamaze gutera imbere yatuma abana b’abakobwa bashyingirwa imburagihe. Iyo mico ni iyo mu bihe byahise, nta mwanya ifite mu kinyejana cya makumyabiri na rimwe.”

Yarakomeje ati : “Usibye kuba ibyo mvuga bifite ingaruka nziza ku bagore bizagira n’ingaruka nziza ku gihugu kuko ibi ari ibintu byerekana gutera imbere kw’igihugu cyangwa se gusigara inyuma. Igihugu cyose kitigisha abana n’abakobwa cyangwa se ngo gihe imirimo abagore uzasanga gihora inyuma y’ibindi mu iterambere.

Reka tuvuge ko abagore n’abagabo bagize ikipe. Ibaze noneho uretse kimwe cya kabiri cy’abagize ikipe kigakina abandi ukababuza ngo ntimukine. Ibyo byaba ari ubugoryi. Nta shingiro byaba bifite”

Usibye kandi kuba Obama yarasabye ibihugu bya Afrika guha agaciro abagore, uru ruzinduko rwe ruzize yemereye abagore ba rwiyemeza mirimo muri Afrika inkunga ingana na million 500 z’amadorali. Ayo mafaranga akazafasha abagore bagera hafi ku bihumbi umunani kubona imirimo mishya no kunganira abagore barenga igihumbi na magana atandatu ba rwiyemeza mirimo.

Twabibutsa ko Prezida Obama yageze muri Kenya ku mugoroba wo kuwa gatanu mu ruzinduko rw’iminsi itatu akaba yahavuye ajya muri Etiyopiya.

Source : theguardian.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe