Yamfashe ku ngufu none tugiye kubana

Yanditswe: 27-07-2015

Umukobwa w’imyaka 27 utarashatse ko dutangaza amazina ye,yaduhhaye ubuhamya bukomeye burimo n’inyigisho aho yahemukiwe n’umusore utagira urukundo,akamutera inda ariko nyuma akaza kugirira umugisha ku mwana babyaranye mu buryo atakekaga.

Mu buhamya bwe yagize ati ;’’ubwo nari mfite imyaka 22,niga mu mwaka wa mbere wa kaminuza ya Makelele muri Uganda,naje kugira ingorane mpura n’umusore w’umunyasomariya,maze amfata ku ngufu amarana iminsi ine mu nzu yarangize umugore we,amaze kumpaga aranyirukana.

Uwo musore yari umushoferi utwara amakamyo akaba yari atuye hafi y’aho nigaga,nakundaga kumubona rimwe na rimwe atakoze yicaye aho yari acumbitse nkakunda kumunyuraho njya ku ishuri ariko nkabona akunda kunyitegereza ndetse rimwe na rimwe akanamvugisha,akansuhuza nkamwikiriza.

Hashize iminsi mike naje kunyura aho ngaho mvuye kwiga ari nijoro ndi jyenyine wa musore aba aranteruye aranyirukankana anjyaho aho mu nzu yabagamo,nuko akora ibyo ashaka amfungirana mu cyumba iminsi ine maze aba anteye inda.

Nyuma y’iyo minsi ine wa musore yarambwiye ngo yari yarankunze ngo ariko icyo yashakaga arakibonye,ampa madorari 1000,arambwira ngo asubiye iwabo kandi ntazagaruka gukorera muri Uganda,maze ahita ansiga aho aragenda,nanjye ubwo nsubira ku ishuri ariko nkumva ntazi icyo ngomba gukora kandi nari mfite n’ubwoba ko ashobora kuba yaranteye inda cyangwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Nyuma y’ibyumweru bibiri numva ntatuje nahise njya kwipimisha kwa muganga bambwira ko ntwite.Kubyakira byarangoye cyane ariko numva nta kundi bigomba kugenda,bigera aho ndiyakira.

Ntinye kugaruka iwacu mu Rwanda nguma muri Uganda,ndihangana ndakomeza ndiga nanatwite,maze ngeze mu mwaka wa kabiri nsaba gusubika amashuri nkazasubirayo maze kubyara n’umwana yarakuze.niko byagenze noneho ya mafaranga wa musore yampaye niyo yamfashije kubyara no kubona ibikoresha by’umubyeyi n’umwana.Namaze umwaka ndi kurera umwana ariko nshaka n’utuntu two gucuruza kugira ngo njye mbasha nibura kwiyishyurira inzu kuko nari namaze gutangira ubuzima bushya.

Wa musore yaje kugaruka nza guhura nawe,abona mfite umwana mwiza cyane kandi basa neza,maze ahita abona ko yasize anteye inda ntakindi mubwiye ahita ansaba imbabazi abwira ko nubwo yahemutse ariko nabaye intwari nkamubyarira none akaba ahisemo kuza,tukabana. Sinahise mwemerera kuko nibukaga ibyo yankoreye nkumva mfite ikiniga cyane ariko nyuma akomeza kumba hafi no kunsaba imbabazi maze mdamubabarira.

Ubu nasubiye mu ishuri kandi twamaze kwemeranwa kubana,ndetse twaje no kwiyereka ababyeyi kuko nari naratinye kuza numva mfite ikimwaro.

Nguko uko uyu mukobwa yahuye n’ibibazo byari bikomeye ariko ubu akaba ari mu byishimo nabyo bikomeye nyuma yo kwihanganira ibibazo yahuye nabyo,none uwamuhemukiye bakaba bariyunze.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe