Dore uburyo bwo kwisiga ibirungo ku muntu wambara lunette

Yanditswe: 27-07-2015

Hari uburyo umuntu wambara amataratara aba agomba kwishyiraho ibirungo by’ubwiza’’maquillage’’, bitandukanye n’uko abandi batayambaye babigenza kugira ngo agaragare neza,kandi nta birungo byinshi yishyizeho nkuko bamwe bajya babigenza,kuko ubusanzwe uwambaye amataratara ntiyishyiraho ibirungo bikabije.

Gusokoza ingohe z’ibitsike neza, zikaba ziconze neza kandi ukaba wisize ipuderi isanzwe kandi idakabije kuba nyinshi,nta birungo wishyize ku maso cyangwa ku munwa,uretse wenda amavuta yagenewe koroshya iminwa,ni bumwe mu buryo bwiza abantu benshi bambara lunette bakunze kwisigamo kandi ukabona ntacyo bitwaye ndetse bigaragara neza cyane cyane ku muntu ugira ingohe z’ibitsike nyinshi.

Hari kandi kwisokoreza ibigohe byawe neza nkuko twabivuze haruguru maze ukisiga ipuderi iringaniye,hanyuma ku munwa ugasigaho uturungo duke tudakabije ngo bigaragare cyane.

Hari nanone abandi bambara amataratara nta kirungo na kimwe bishyizeho uretse kuba yakwisiga ipuderi n’amavuta yo koroshya iminwa gusa nayo bitagaragara ko yayasizeho kandi atigeze anasokoza ingohe.Ibi bikorwa n’abadakunda kwisiga ibirungo kandi usanga ntacyo bitwaye.

Gusiga ibirungo mu gohe z’ibitsike zogoshe nezaukabihindura umukara,ndetse no kwisiga ibirungo by’ibara rimwe hejuru y’amaso,nbwo ni bumwe mu buryo bukoreshwa na besnhi ariko kuri bamwe baba basanzwe bakunda kwishyiraho ibirungo.

Hari n’abandi bogosha ingohi zabo neza bagakoramo umurongo muto maze bagasigamo ibirungo byo mu ngohe kandi bagasa n’abazamura wa murongo bakurikije uko ingohe zikase,kugirango bibe bigaragara neza hejuru y’amataratara.

Uku niko abantu bambara amataratara baba bagomba kwisiga ibirungo mu buryo budakabije,nta bikabyo byinshi bishyizeho bya maquillage.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe