Uko imbuga nkoranyambaga zisenya ingo mu Bushinwa

Yanditswe: 28-07-2015

Mu Bushinwa imbuga nkoranyamaga zishinjwa kuzana ibintu byinshi biobi harimo gutandukanya abashakanye ndetse bikaba bivugwa ko arizo zituma kuri iki gihe umubare w’abatandukana wiyongera.

Mu cyegeranyo cyakozwe n’ikinyamakuru cyo mu bushinwa cyitwa Banyuetan cyatangaje ko ingo nyinshi zo mu Bushinwa zisigaye zisenywa no gukoresha imbuga nkoranyambaga kw’abashakanye bikaba ari nabyo bituma ingo nyinshi zisigaye zitana zitamaze kabiri.

Iki kinyamakuru cyagaragaje ko abagabo bakoresha imbugo nkoranyambaga mu rwego rwo kwiyibagiza umunaniro bagera kuri 20% y’abagabo bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse ngo uko kwiyibagiza umunaniro kukaba ari nako gukurura ubusambanyi buri ku isongo mu gutanya ingo zo mu bushinwa.

Si ikinyamakuru cya banyuetana cyonyine cyagagaraje ko imbuga nkoranyamabaga ziri gutanya abantu, kuko na leta y’ubushinwa yatangaje ko ihangayikishijwe no kwiyongera kw’ingo zitandukana mu bushakashatsi bakoze bakaba baragaragaje ko ingo nshya ziri kubakwa muri iyi minsi buri rugo rumwe rusaba gatanya mu ngo enye.

Ku rundi ruhande ariko ikindi kinyamakuru cyandikirwa mu Bushinwa cyitwa Beinjing News, cyagaragaje ko kwiyongera kw’ingo zitandukana bidaterwa n’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ko ahubwo biterwa no kubura urukundo hagati y’abashakanye.

Umwanditse w’ikinyamakuru Being news yagize ati : “ niba nabo batandukana kubera imbuga nkoranyambaga, impamvu nyamukuru itera abashakanye kwisunga imbuga nkoranyambaga ni uko usanga n’ubundi mu ngo zabo nta rukundo zukihaba”
Ibyo kandi byagaragajwe na radiyo y’igihugu y’ubushinwa aho bavuga ko impamvu yo gutandukana kw’ingo muri iki gihe ituruka ku bantu.

Uko niko mu bushinwa havugwa uruhare rw’imbuga nkoranyambaga mu gutanya ingo z’iki gihe mu gihugu cy’ubushinwa.

Source : elcrema
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe