Dore imimaro 5 ya kokombure ku buzima bw’umuntu

Yanditswe: 30-07-2015

Kurya Kokombure ni byiza cyane ku buzima bw’umuntu,cyane cyane kuyirya nka salade kuko ibasha kurinda umubiri w’umuntu indwara nyinshi zirimo n’iz’akarande nkuko Dr.Mercola abisobanura.

  • 1. gufasha ubwonko gukora neza ; umuntu ukunda kurya kokombure aba arinda ubwonko bwe kwangirika ndetse no kwibasirwa n’indwara zifata ubwonko kuko igira icyitwa ‘’fisetin’’ ifasha ubwonko gukora neza.
  • 2. Igabanya ibyago byo kwandura kanseri ; kokombure ifasha umubiri w’umuntu kugira ubudahangarwa bwo kwandura kanseri zifata cyane cyane imyanya myibarukiro y’umuntu.ibi bikaba bituruka kuri polyphenols igizwe na pinoresinol, lariciresinol na secoisolariciresinol ariyo ituma umuntu atibasirwa n’izo kanseri
  • 3. kongera ubuhehere mu mubiri ; kokombure igizwe na 95 ku ijana by’amazi ,akaba ari nayo mpamvu umuntu ukunda kuyirya umubiri we uhora uhehereye ndetse nta n’ikibazo cy’inyota agira cyane cyane mu bihe by’izuba ryinshi.
  • 4. Kuzana impumuro nziza mu kanwa ; kurya kokombure bituma umuntu azana impumuro nziza mu kanwa ke, kuko isukura inzira z’ibiryo kugera mu gifu cy’umuntu ku buryo nta mwuka utari mwiza uturuka muntu urya kokombure.
  • 5. Kugabanya umunaniro ukabije ; kokombure igizwe na vitamin nyinshi zirimo vitamini B , vitamini B1, vitamini B5, na vitamini B7 (biotin). Izi zose zikaba zigira umumaro ukomeye mu guhangana n’umunaniro ukabije.

Iyi yose ni imimaro y’ingenzi ku buzima bw’umuntu,yo kurya kokombure ariko ukayirya nka salade nibwo iba ishobora gukora iyi mirimo yose twavuze kandi ubuzima bw’umuntu bukarushaho kumererwa neza.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe