Amabanga utagomba kumenera umuhungu mukundana

Yanditswe: 30-07-2015

Hari amabanga umukobwa aba atagomba kumenera umuhungu bakundana, kandi atari ukumwanga ahubwo kugira ngo bitaba byabaviramo intandaro yo gutandukana,kuko ushobora kubimubwira akabifata nabi cyangwa akumva ko atazagushobora.

Aamateka y’abahungu mwakundanye ; si byiza kpo umukobwa bwira umuhungu bakundana amateka ye yo mu rukundo ngo ashyiremo nuko yabanaga nabo mu rukundo rwabo cyangwa ngo usange ahora abavuga ibigwi.ibi bishobora kurakaza umuhungu cyangwa kumva ko ubwo ukibuka ibihe byiza mwagiranga akibakunda cyangwa hari ahandi mwaba muhurira.

Abahungu bagutereta ; si ngombwa ko ubwira umuhungu mukundana uko abahungu baba bakwirukaho bagutereta nubwo yaba abikeka kuko nawe ntaba ayobewe ko umukobwa ahora ateretwa.

Abo mwaba mwararyamanye ; kirazira kubwira umuhungu mukundana ko uwo mwabanje gukundana mwajyaga muryamana cyangwa ngo umuratire uko mwaryoshyaga urukundo rwanyu, kuko bihita bimugaragariza ko utari umunyangeso nziza.Ahubwo niyo waba warigeze ubikora bibe ibanga ryawe cyangwa nunabimubwira umubwira ko wacitswe ariko ko wihannye kuko waguye mu cyaha,nabwo bitewe n’uburyo mubanye kandi ubanze umenyeniba kubimubwira nta bibazo byateza.

Uburyo ukunda imibonano mpuzabitsina ; niba warigeze kuba wagira imyitwarire itari myiza,ukaba wararanzwe no kuryamana cyane n’umuhungu mwabanje gukundana,si byiza ko uganiriza umuhungu mukundana ko ukunda kuryamana n’abahungu kuko ahita akubonamo ikindi kintu akagufata nk’uwiyandarika,cyangwa nta no kwiyubaha uba ugira muri wowe.

Ibi ni amabanga ugomba kugumana muri wowe ntuiyabwire umuhungu muri mu rukundo kuko bishobora kumutera umutima mubi akumva ko nta mukobwa muzima ukurimo kubera amabanga wamumeneye,kandi byanaba ngombwa ko ubimubwira ukabanza kureba neza niba nta kibazo bimuteza ukurikije uko mubanye.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe