Uburyo bwo kujyanisha imyenda y’uburur n’andi mabara

Yanditswe: 01-08-2015

Imyenda iite ibara ry’ubururu rikundwa na benshi baba abakobwa cyangwa abagore,ariko hari uburyo bwihariye bwo kurijyanisha n’andi mabara ukabona uwambaye atyo yambaye neza kandi biryoheye ijisho bitandukanye no gupfa gufata ayo ubonye yose ukavangavanga.

Kwambara ikanzu ifite ibara ry’ubururu ni umwambaro abenshi bakunze kwambara ariko biba byiza cyane iyo uwambaye iyi kanzu ashyizeho inkweto z’umukara,usanga bigararara neza cyane kuko nubusanzwe umuara n’uburur birajyana ariko by’akarusho bikabera umuntu w’inzobe.

Ushobora kandi Kwambara agakoti gafite ibara ry’uburu ukagashyira nko ku ikanzu y’irindi bara,rishobora kuba umukara cyangwa umweru cyangwa nanone iyo kanzu ivangiye aya mabara yombi maze ukambaraho inkweto z’umukara.

Hari kandi kwambara ipantaro y’ibara ry’uburur ribona cyane maze ugashyiraho akenda ko hejuru kaba ishati cyangwa agapira karimo umweru n’ubururu ndetse n’inkweto z’umukara.ibi nabyo biba biryoheye iojisho cyane .

Ushobora kandi kwambara agashati k’ibara ry’ubururu maze ukambarana n’umwenda wo hasi w’umweru,waba ari ipantaro cyangwa ijipo y’ibara ry’umweru n’isakoshi y’ubururu, isa neza n’ishati cyangwa agapira wambaye,maze ugashyiraho inkweto z’umukara.

Ubundi buryo ni ukwambara ikanzu ifite amabara y’ubururu avanze n’umwer muke ku buryo ubona uburur ari bwo bwiganje cyane maze ukambaraho n’inkweto z’ubururu,aha biba bigaragara ko wambaye neza rwose.

Uku niko ushobora kujyanisha ibara ry’uburur n’andi mabara ukabona biryoheye ijisho cyane cyane umweru n’umukara kuko ariyo mabara usanga ajyanye nubururu.

Nziza Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe