Umubare w’abagore b’abayobozi ku rwego rw’isi ukomeje kwiyongera

Yanditswe: 01-08-2015

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare w’abagore bafite imyanya yo hejuru mu buyobozi ukomeje kugenda wiyongera hirya no hino ku isi, mu gihe mbere wasanga abagore bafite imyanya y’ubuyobozi ari bake nubwo n’ubu bataragera ku rwego rumwe n’urw’abagabo.

Ubushakashatsi bwemeje ibi bushingiye ku kuba ubu hari abagore 12 bayobora guverinoma n’abandi bagore 11 b’abakuru b’ibihugu ku isi. Nubwo bavuga ko umubare wabo uri kuzamuka usanga na none umubare w’abagore bayobora mu nezgo zo hejuru usanga na none ukiri hasi kuko abo bagore bagize kimwe cya cumi cy’abayozi b’ibihugu bibarizwa mu muryango w’abibumbye.

Ikindi cyagaragaje ko umubare w’abayobozi b’abagore wiyongereye nuko usanga barikubye hafi kabiri kuva mwaka wa 2005.

Bimwe mu bihugu byagaragaje mbere ko bifitiye icyizere abayobvozi b’abagore twavugamo nk’Ubuhinde kuko bagize ministiri w’intebe Indira Ghandi wari umugore, bukagira umuprezida w’umugore witwa Pratibha Patil. Ikindi gihugu kiza mu biguhu byagize abagore b’abayobozi bakomeye harimo Bangladesh aho ubushakashatsi bwerekanye ko abagore bamaze imyaka igera kuri 21 abagore baho barageze mu buyobozi bw’inzego zo hejuru.

Ku rundi ruhande ariko hari ibihugu bikiri inyuma mu miyoborere y’abagore aho twavuga nka Austria, Ecuador na , Madagascar. Muri ibi bihugu ubushakashatsi bukaba bwerekana ko imiyoborere y’abagore iri ku minsi ibiri gusa mu myaka yose icyo gihugu cy’abayeho.

Gusa na none usanga kwiyongera kw’abagore b’abayobozi biri mu duce twumwe tw’isi mu tundi duce ugasanga ho nta miyoborere y’abagore iharangwa. Urugero ni nko mu bihugu byo mu majyaruguru y’isi aho usanga imiyoborere y’abagore yarateye imbere.

Mu bihugu byaho uretse igihu cya Swede cyonyine nicyo cyitaragira umugore uyobora guverinona. Mu bindi bihugu byaho nka Iceland , Finland na Norway biri ku rutonde rw’ibihugu byateye imbere mu miyobore y’abagore. Imiyoborere y’abagore kandi usanga yarateye imbere mu bihugu byo mu majyepfo y’Aziya no muri Amerika y’epfo.

Uko niko ubushakashatsi bugaragaza uko imiyoborere y’abagore ihagaze ugereranije mi mu bihe byahise.

Source : pew research center
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe