Hajia Bola Shagaya,umwe mu baherwekazi bo muri Afurika

Yanditswe: 01-08-2015

Hajia Bola Shagaya ni umwe mu bagore b’abaherwekazi bakomeye ku mugabane w’Afurika,akaba aza ku mwanya wa gatatu mu bagore b’abanyafurika bafite amafaranga menshi hagendewe kuyo bafite ku makonti yabo muri za banki babitsamo.

Hajia 10 ukwakira 1959,akaba yarashakanye na Alhaji Shagaya, banafitanye abana bane.Yize amashuri yisumbuye mu kigo cyitwa Queens School, ahitwa Ilorin naho kaminuza ayiga i califonia muri Armstrong college izwi ku zizna rya Ahmadu du Bello University,mu gace kitwa Zaria. Kuri ubu akaba abarirwa mu bagore b’abaherwe ku rwego rw’afurika kuko konti ye idashobora kujya munsi ya miliyoni Magana atandatu z’amadorali nk’umutungo we abitsa kuri konti ye nta mwenda uwo ariwo wose afitiye banki abitsamo.

Ubwo yasozaga amashuri ye ya kaminuza,yahise abona akazi muri central Bank muri Nigeria,mbere y’uko atangira imirimo ye yo kwikorera ubucuruzi ku giti cye mu mwaka w’1983. Yakoraga uburuzi bwo bwambukiranya imipaka aho yacuruzaga amafoto ari nabwo yahise ashinga iguriro cy’amafoto ryitwa Konica,rikwirakwiza amafoto mu masoko yo muri Nigeria no mu bihugu by’afurika y’uburengerazuba.

Hajia Bola Shagaya kandi ni umuyobozi wa kompanyi ikomeye yitwaPractoil Limited yo muri Nigeria, icuruza amavuta y’imodokamu gihugu hose aho afitemo umufabane munini ndetse n’abakozi barenga magana atatu.

Uyu muherwekazi kandi yabaye umuyobozi w’ibigo by’imari bikomeye byo muri iki gihugu cya Nigeria,harimo United Bank Nigeria yahoze ari interacity Bank,yakozemo imyaka irenga umunani,akaba kandi ari umufatanyabikorwa wa Nepad Business Group yo muri Nigeria.ikirenze kuri ibyo niwe uyoboye Fashion Designes Association of Nigeria’’ FADAN’’arirwo rugaga rw’abadozi bahimba za moderi z’imyenda ku rwego rw’igihugu.

Hajia kandi niwe utera inkunda abanyabugeni n’abanyabukorikori batandukanye bo muri iki gihugu cya Nigeria. Uyu mugore kandi azwiho gukunda siporo cyane cyane izwi ku izina rya polo,dore ko tariki ya 22 nyakanga 2010 nibwo yanawuherewe igihembo na perezida wa federation y’igihugu.

Ibi ni bimwe mu byaranze ubuzima bwa Hajia Bola Shagaya

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe