Twatandukanye kubera umuryango,nyuma arangarukira

Yanditswe: 02-08-2015

Umugore witwa Madolene yari amaze imyaka 4 atandukanye n’umugabo we,kubera umuryango utaramushakaga none ubu bakaba babanye neza nyuma y’igihe kinini ntawe umenya amakuru y’undi ,araduha ubuhamya bw’ukuntu yasenze Imana ikamwumva kandi igakoza isoni abamwangishije umugabo.

Hari mu mwaka wa 2008,ubwo yabana n’umugabo we bagasezerana imbere y’imana no mu mategeko ndetse bakabyarana umwana w’imfura, ariko bene wabo n’umugabo batabishaka harimo mushiki we na nyina umubyara bose bakamurwanya kugeza babatandukanije ariko nyuma umugabo akamenya ukuri kose.

Madolene ati ;’’Nakundanye n’umugabo wanjye tumarana imyaka itatu dukundana ariko hakaba mushiki we wanziraga kuko twari twarigeze gupfa umuhungu twigeze gukundana igihe gito nawe amukunda,ariko nza kumuharira kuko nabonaga dufitanye amakimbirane akomeye ,nyuma y’igihe aza gutungurwa noneho no kubona nkundana na musaza we twakoranaga. Maze mushiki we abimenye urwango ruba rurahagurutse akora ibishoboka byose ngo ntazabana na musaza we.

Ubwo twendaga gukora ubukwe yagerageje kuturwanya ariko ntiyabigeraho,ubukwe buranga burataha.Ngeze mu rugo yakoze ibishoboka byose anyangisha mabukwe bikomeye ndetse baza no gutangira kunteranya n’umugabo bakajya bamubwira ko namuroze n’ibindo byinshi by’amatiku.

Naje kujya kwa muganga ngiye kubyara,maze mvuyeyo nsanga baje mu buriri bwanjye n’umugabo bashyiramo ibipfunyika birimo ibintu ntazi, bemeza umugabo ko ari ibirozi musasira kugira ngo nzamwice,maze nsanga umugabo afite uburakari budasanzwe nawe yamaze kwemera ko ibyo bintu koko ari ibirozi namuteze mu buriri.Hashize iminsi mike umugabo ananirwa kwihangana kuko mushiki we na nyina ariwe mabukwe birirwaga bamunyangisha bamubwira ububi bwanjye,maze aza kumvira amabwire aba aranyirukanye.

Mu gihe kingana n’umwaka dutandukanye yahise azana undi mugore barabana. ubwo twari turi mubyo gushaka ibyangombwa by’ubutane,abana nuwo mugore bamaranye imyaka ibiri batarabyarana nawe baba batangiye kumwanga bamusebya nka bimwe byanjye bya kera,nawe baba batangiye kumushinja uburozi n’ibindi byinshi byo kumusebya.Gusa umugabo aba atangiye gukeka ko bashobora kuba babeshyera abagore be kuko ntiyumvaga ko abagore be bose bahuza imico mibi kandi bakaza bayihuriyeho.

Yatangiye kujya ampamagara ansaba imbabazi ambwira ko ngo yumviye amabwire ndetse akaba yarahubutse mu gufata umwanzuro wo kujya kwaka ubutanekandi abishishikarizwa na mushiki we, na nyina umubyara.Ntibyatinze wa mushiki we atuma umukozi wo mu rugo kuzashyira ibintu bimeze nka bimwe bya mbere mu buriri bw’umugore n’umugabo kuko icyo gihe Atari kubona uko abijyanayo kuko yari yaramaze gushaka umugabo ariko akazira uwo mugore ko atabyara.

Umunsi wo gushyira bya bipfuknyika mu buriri, wa mukozi yafashwe n’umugabo ariho abiseseka munsi y’uburiri maze biba ngombwa ko avuga uwamutumye ubwo ukuri kuba kugiye ahagaragara,wa mushiki we ahamwa n’icyaha ko ariwe wahoraga ateranya musaza we n’abagore.

Umugabo yahise aza kunshaka aho nari naragiye gutura n’umwana wanjye,mpora nsenga ngo imana izagaragaze ukuri ku byabaye byose,maze Imana iranyumva abantu bose bamenya ukuri n’umugabo wari waranyanze arangarukira ndetse n’ibyo kwaka ubutane birangirira aho twongera kubana nk’umugore n’umugabo .

Uko niko Madolene umubyeyi wari umaze imyaka 4 yaratandukanye n’umugabo kubera kumubeshyera,ubu yongeye kubana nawe kuko yabonye ko yamuhoraga ubusa.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe