Muri Philippines amagana y’abagore bizihije icyumweru cyo konsa

Yanditswe: 03-08-2015

Amagana y’abagore bo muri Philippines yifatanije n’isi yose kwizihiza icyumweru cyahariwe konsa cyizihizwa kuva tariki ya 1 Kanama kugeza tariki ya 7 kanama buri mwaka.

Abagore bo mu gace ka Manila muri Philippines bakoranijwe no kwizihiza icyumweru cyahariwe konsa. Bakaba barakoze ibikorwa bitandukanye birimo konkereza abana mu ruhame ndetse no gushishikariza ababyeyi konsa abana babo kuko amashereka abafitiye umumaro munini.

Icyumweru cyo konsa abana cyatangiriye muri New Zealand, n’umuryango witwa Charity Women’s Health Action muri 2005, nyuma uza gutangira kwizihizwa ku rwego rw’isi.

Umugore umwe witwa Cheryl Chan wari witabiriye ubu bukangurambaga yagize ati ; ‘ nitabiriye ubu bukangurambaga mu gushyigikira abagore kuko nanjye nshaka kuba intangarugero.’

Icyumweru mpuzamahanga cyahariwe ubukangurambaga ku konsa kigamije gushishikariza abagore konsa no kugaburira abana ibiryo birimo intungamubiri ndetse bukaba bunagamije kurebera hamwe umuti w’imbogamizi abagore bahura nazo muri sosiyete zitandukanye aho usanga izo mbogamizi zibabuza konkereza mu ruhame.
Icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku konsa abana kizihizwa ku isi yose mu bihugu bisaga 170 ku isi hose.

Source ; independent.co.uk
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe