Dore impamvu abakobwa benshi bakunda gushaka ku myaka 27

Yanditswe: 03-08-2015

Hari impamvu zituma akenshi usanga abakobwa bakunze kujya gushaka abagabo bamaze kugira imyaka nibura 27 y’amavuko,kandi ukabona umukobwa ugiye afite iyo myaka abereye kuba umugore mu rugo bitandukanye no kuba yaba ari mukuru cyane cyangwa ari muto.

  • 1 . aba agejeje igihe : umukobwa ugeze muri iyi myaka aba yumva ko akuze bihagije kuburyo yabasha kubaka urwe,ndetse akumva ashimishijwe no kwibona mu rugo nk’umugore w’umugabo
  • 2. aba afite ubushobozi : muri iki kigero aba amaze kugira ubushobozi bwo kuba yakora ubukwe kuko aba yararangije amashuri ndetse akenshi akaba afite akazi kamuhemba kuburyo atasaba ababyeyi ubushobozi burenze kuko nawe aba hari icyo amaze kugeraho yabasha gufatanya n’uwo bagiye kubana bagakora ubukwe.
  • 3. Aba amaze kwemeza uwo bazabana ; iyo umukobwa akiri muto ntaba arahitamo neza uwo bashobora kubakana urugo,ariko kuri iyi myaka aba amaze kumenya uwamubera umugabo kandi yarabonye ufite urukundo akaba anujuje ibyo yifuza k’uzaba umugabo we,maze agahita afata icyemezo nk’umuntu mukuru.
  • 4. kuba yarabenze cyane : umukobwa ashobora kugeza iyi myaka 27 kuko yabenze abasore benshi bamuterese akaba nta nshuti yigeze agira ngo ayemerere ibyo kubana kuko abakobwa benshi baba bumva bashaka ubukwe ku myaka 25.
  • 5. kumva amaze gusaza ; umukobwa urengeje imyaka 25,atangira kumva ko agiye kurengerana cyangwa kugumirwa maze yageza 27 akumva ko atayirenza atabonye umugabo maze agahita akora ubukwe kuri iyi myaka kuko aba yumva afite ubwoba bwo kuzagera muri 30 akitwa umukobwa.

Izi ni impamvu zikunda gutera abakobwa gushaka ku myaka 27 y’amavuko kandi ukabona ko agiye gushaka umugabo mu gihe gikwiye.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe