Imyenda igezweho igaragaza ibitugu

Yanditswe: 05-08-2015

Muri iyi minsi y’igihe cy’izuba ryinshi abagore n’abakobwa bakunze kwambara imyenda igaragaza ibitugu ariko kandi itabambitse ubusa ahubwo ukabona uwambaye atyo yiyubashye kuko biba bigaragara ko yambaye neza

Kwambara ikanzu ya goruje igarukiye munsi y’amaha maze ikaba igaragaza ibitugu byose,yaba idodesheje cyangwa iyo uguze mu isoko nabyo bigezweho muri iyi minsi

Abandi nanone usanga badodesha amashati mu bitenge ariko ikaba igaragaza ibitugu,ishobora kuba ifite amaboko maremare cyangwa magufi bitewe nicyo umuntu akunda.

Muri iyi minsi kandi abakobwa baharaye kwambara amasarubeti usanga badodesha cyangwa bakagura isarubeti za goruje zigaragaza ibitugu byose.

Abenshi badodesha ikanzu mu gitenge ariko bagahitamo moderi irangaza mu bitugu kuburyo idafunga mu ijosi. Dore ko no kudodesha imyenda mu bitenge bimaze bigezweho cyane,imyenda itandukanye.

Uku niko usanga abakobwa ndetse n’abagore benshi bakunze kwambara muri minsi kandi ukabona bibabereye ndetse bakayambara basirimutse.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.