Ingingo zo mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda zirengera abagore

Yanditswe: 05-08-2015

Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryatowe mu mwaka wa 2003 rifite ingingo zirengera uburenganzira bw’abagore dore ko n’ubundi umubare munini w’abagore wagize uruhare mu kwitorore itegeko nshinga ubwo ryatorwaga tariki ya 24 Gicurasi, 2003.

Itegeko nshinga ry’u Rwanda rishyikira ubiringanire hagati y’uugore n’umugabo ndetse rikanateganya amategeko ashyigikira uburinganire :

Ingingo ya 11 : Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira ubwisanzure, uburenganzira n’inshingano bingana. Bose barangana imbere y’amategeko. Ibi bivuze ko umugore n’umugabo

Ingingo ya 8 : Itora ni uburenganzira bw’abenegihugu bose ku buryo bungana. Ibi bivuze ko umugore n’umugabo bageje igihe cyo gutora bemerewe bose gutora.

Ingingo ya 53 : Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kujya mu mitwe ya politiki bihitiyemo cyangwa ubwo kutayijyamo.

Ingingo ya 54 : Imitwe ya politiki ibujijwe gushingira ku isanomuzi, ku bwoko, ku muryango, ku nzu , ku gisekuru, ku karere, ku gitsina, ku idini, cyangwa ku kindi kintu cyose cyatuma habaho ivangura.

Buri gihe imitwe ya politiki igomba kugaragaramo ubumwe bw’Abanyarwanda, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo haba mu gushaka abayoboke, gushyiraho inzego z’ubuyobozi, mu mikorere no mu bikorwa byayo.

Ingingo ya 76 : Umutwe w’Abadepite ugizwe n’abantu mirongo inani (80) bakurikira :
1. mirongo itanu na batatu (53) batowe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 77 y’Itegeko Nshinga ryo ku wa 04 Kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu ;
2. makumyabiri na bane (24) b’abagore batorwa n’inzego zihariye, hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu ;
3. babiri (2) batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ; 4° umwe (1) utorwa n’impuzamashyirahamwe y’abantu bafite ubumuga.

Ingingo ya 33 : Kwamamaza ivangura rishingiye ku isanomuzi, ku karere, ku bwoko cyangwa ku macakubiri ayo ari yo yose bihanwa n’amategeko. Bivuze ko ivangura rishingiye ku gitsina naryo rihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 26 : Ubushyingiranwe bw’umugabo umwe n’umugore umwe bukorewe mu butegetsi bwa Leta ni bwo bwonyine bwemewe. Iyi ngingo ihamya ko gushaka abagore benshi bitemewe n’amategeko.

Ingingo ya 37 : Iyo abantu bakora kandi bafite ubumenyi n’ubushobozi bumwe bagomba guhembwa kimwe nta vangura iryo ariryo ryose. Bivuga ko nta vangura rishingiye ku gitsiona rigomba gushingirwaho mu guhemba abakozi.

Ingingo ya 40 : umuntu wese afite uburenganzira ku burezi. Bivuze ko abana b’abakobwa n’abahungu bose bafite uburenganzira bungana ku burezi.

Izi ni zimwe mu ngingo zigize itegeko nshinga zishyigikirye uburenganzira bw’abagore
Byabditswe hifashishijwe agatabo kitwa : Laws and Policies of gender equality and the empowerment of Women in Rwanda, kateguwe na MIGEPROF.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe