Icyo wakorera umwana akunda kwiriza kandi akuze

Yanditswe: 06-08-2015

Abana bageze mu kigero kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu, bakunda kwiriza kubera impamvu zitandukanye ariko burya hari icyo wowe nk’umubyeyi uba ugomba gukora bigatuma umwana wawe areka umuco wo kwiriza.

Mbere yo kumenya icyo umubyeyi yakorera umwana, Madame Charlotte, umujyanama w’ingo akaba n’impuguke mu mitekerereze aratubwira impamvu zitera abana bari muri icyo kigero gukunda kwiriza no kwirakaza :

Kureka kwita ku mwana : Ahanini abana bageze muri icyo kigero usanga hari byinshi byahindutse ku mibereho yabo ugereranije nuko babagaho bakiri impinja. Ahanini usasanga umubyeyi atangiye kumureka ngo ajye hasi, ntabe akimuterura cyane nka mbere, ugasanga uko akura niko agenda aba nyamwigendaho nawe bikamutera guhora yirakaje, akiriza rimwe na rimwe usanga umwana uri muri iki kigero arira akarashya imigeri hasi.

Gutegeka umwana : Na none kandi umwana ugeze muri iki kigero uzasanga ababyeyi bamutegeka ibyo agomba kubahiriza cyane, umwana akageraho akumva ko ababyeyi be babereyeho kumutegeka aho kumwitaho.

Uko wakitwara mu gihe umwana wawe akunda kwiriza no kwirakaza :

Jya umubwira neza igihe yirakaje : umwana wawe aramutse yirakaje nawe ukamubwira nabi byazarushaho kumera nabi. Ahubwo wowe umuvugisha neza ukamwereka ko utamurakariye mu gihe gito ahita areka kwirakaza no kujya yiriza.

Kutamenyereza umwana kumuha icyo aririra cyose : hari abana biriza cyangwa se bakirakaza cyane igihe basabye ikintu runaka ababyeyi bakakibima.

Iyo rero wamenyereje umwana kujya umuha icyo aririye cyose ahora koresha amarira ye mu gusaba icyo ashaka. Byaba byiza rero umubyeyi agiye amenya gufata umwanzuro ntiyemerere umwana we byose kandi umwanzuro yafashe akawukomeraho.

Jya umenya impamvu ikunda kumutera kwiriza : usibye impamvu twabonye haruguru hari n’izindi mpamvu zishobora gutera umwana kujya yiriza urugero twavuga aho usanga hari abana biriza mu masaha y’umugoroba iyo ababyeyi babo batarava ku kazi, abandi bakiriza kuko bafite ibitotsi cyangwa se kuko bashonje,…

Ibi ni bimwe mu byo umubyeyi yakora igihe abona ko umwana we akunda kwiriza, kwirakaza, kwivumbura n’ibindi bikorwa bisa nk’ibi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe