Ibiribwa bifasha umusatsi gukura vuba

Yanditswe: 03-04-2016

Hari ibiribwa bifasha umusatsi w’umuntu gukura neza, ugahora usa neza kubera intungamubiri ziba muri ibyo biribwa, kandi utabisize mu misatsi ahubwo ukabirya gusa,maze za ntungamubiri zigakuza umusatsi byihuse.

  • 1. Amagi ; amagi akungahaye kuri Biotin cyangwa vitamin B, ari nayo igira uruhare runini mu gukuza umusatsi, kandi ukaba usa neza kubera iyo ntungamubiri ituruka ku magi.
  • 2. Kunywa amazi menshi ; iyo umuntu akunda kunywa amazi yo ku rugero nyarwo,akanywa nibura ibirahuri 8 by’amazi ku munsi bituma umusatsi uhora woroshye,uhehereye kandi ugakura vuba.
  • 3. Inyama zitukura ; kurya inyama zitukura,nabyo ni kimwe mu bikuza umusatsi ndetse bikawurinda gucikagurika bya hato na hato,kandi ugakura neza kuko inyama zikungahaye kuri iron(ubutare) ituma umusatsi umera neza.
  • 4. Imineke ; kurya umuneke umwe nibura ku munsi, bifasha umusatsi w’umuntu gukura vuba no kuwubyibushya, kandi ukarwanya no kurwara imvuvu.
  • 5. Ibijumba ; kurya ibijumba ni ingenzi cyane ku mikurire y’umusatsi,kuko ubusanzwe bigira beta-carotene igizwe na vitamin A ituma umubiri utumagara.

Bityo rero ibijumba bituma umusatsi uhora uhehereye, maze bikarinda imvuvu kwibasira umusatsi kuko kumagara k’uruhu niko guturukamo imvuvu.

Ibi ni ibiribwa bifasha umusatsi kumererwa neza,ugakura vuba kandi ukaba uhehereye,usa neza kuko ibi biribwa bikungahaye ku ntungamubiri zituma umusatsi ukura vuba,kandi utabishyizemo ahubwo wabiriye nk’amafunguro ya buri munsi.

Niba rero usanzwe ufite ikibazo cy’umusatsi utajya ukura, ngo uve aho uri ugerageze kurya aya mafunguro nibura rimwe ku munsi uzabona impinduka mu gihe cy’amezi atatu kuko umusatsi uba umaze kuzamuka wose kandi usa neza cyane.

source ;madivas.com
Nziza Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe