Menya byinshi ku buzima bwa Ellen Johnson Sirleaf prezida wa Liberia

Yanditswe: 09-08-2015

Ellen Johnson Sirleaf,umugore wa mbere wabaye perezida ku mugabane w’Afurika akaba afite ibikorwa byinshi byihariye yakoze ndetse n’amwe mu mateka y’ubuzima bwe

1.Ellen Johnson Sirleaf yavutse ku itariki 29 Ukwakira,1938.
2.yize mu ishami ry’icungamutungo muri Madison Business College ndetse
3. Muri 1970 yahawe impamyabumenyi mu by’ubukungu muri Colorado University
4. Mu 1971 yagiye kwiga muri kaminuza ya Havard ahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere( administration publique).
5. Ellen ni umwe mu banyamuryango ba Alpha Kappa Alpha Sorority, umuryango wo gufasha, washinzwe n’abagore b’abirabura mu 1908.
6.Ubwo Ellen yabaye umuyoboke w’itorero ry’abametodiste ubwo yabaga muri Amerika .
7. Ellen yabaye umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’imari kuva mu 1972 kugeza mu 1978.
8.Mu 1979 Ellen yaje kuba ministri w’imari kugeza mu 1980.
9. Kuva mu 1992 kugeza mu 1997, Ellen yayoboye PNUD( programmes des nations unies pour le développement) muri Afrika.
10. Mu 1997, Ellen yabaye umuyobozi w’ishyaka ry’ubumwe (Parti de l’unité)
11. Hagati ya 2004 na 2005 Ellen yabaye prezida wa komisiyo y’imiyoborere myiza
12. yatorewe kuyobora Liberia mu mwaka 2005
13.yongeye gutorwa bwa kabiri yongererwa manda mu mwaka 2011
14.Muri 2011 kandi yahawe igihembo cyiswe ‘’Nobel peace prize’’,nk’ishimwe ryo kongera kubanisha abaturage bo muri iki gihugu nyuma y’intambara yahosheje 2003,yongera guhabwa ikindi muri 2012“Indira Gandhi Prize” ku wa 12 nzeri 2012, akaba yaragihawe na Perezida w’Ubuhindi Pranab Mukherjee kubera guteza imbere amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge.

Ng’ibi bimwe mu bikorwa n’amateka ya perezida wa Liberia,madamu Ellen Johnson Sirleaf, umaze imyaka 10 ayobora igihugu cya Liberia,akaba ari nawe mugore wa mbere wabaye perezida ku mugabane w’afurika.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe