Uko abakundana bafatanya gutegura ubukwe bukaba bwiza

Yanditswe: 29-04-2016

Hari uburyo abakundana bagomba gutegura ubukwe bose babigizemo uruhare. Buri wese akumva ko ari uruhare rwe mu guharanira kuzagira ubukwe bwiza kurushaho. Bityo buri wese akabwishimira.

Mu bushakashatsi bwakorewe ku bakundana bagera ku 2000,bukozwe n’itsinda ry’abahanga bo muri amerika mu bijyanye n’imibanire y’abantu,binyuze mu kubaza ibibazo abantu bagize ubukwe bwiza kurusha abandi, basobanura bimwe mu byabafashije kugira ubukwe bunejeje hanyuma bahuriza kuri ibi bikurikira :

1. Gushyira hamwe : iyo abantu bategura ubukwe bagashyira hamwe mu bintu byose nta kibabuza kugira ubukwe bushimishije kuko nabo babutegura aricyo baharanira

2. Kudahishanya : abantu bategura ubukwe ibanga ryo kugirango bagire ubukwe bwiza ni ukutagira icyo muhishanya.

3. Kujya inama : nta kintu na kimwe abantu bakundana kandi bagiye gutegura ubukwe baba bagomba gukora batagiye inama kuri buri kintu bagiye gukora mu bijyanye no gutegura ubukwe.

4. kugaragarizanya urukundo : iyo abantu bakundana ndetse bakaba bagiye gukora ubukwe baba bagomba gukomeza kugaragarizanya urukundo rukomeye kugira ngo umunsi w’ubukwe uzagere bari mu munezero.

5. Kwirinda kurakazanya : iyo abantu bitegura ubukwe baba bagomba kugerageza bagahora bishimye kandi umwe akabera undi ibyishimo bye.

Ngibyo bimwe mu byo ubushakashatsi buvuga ku bijyanye no gutegura ubukwe bukaba bwiza cyane ndetse bugashimisha ba nyirabwo n’ababutashye bakabona itandukaniro n’ubundi bwigeze kuba. .

source ;elcrema
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe