kumwima ishimwe byatumye anyirukana ku kazi

Yanditswe: 10-08-2015

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko,yari amaze umwaka n’amezi 5 akora akazi ko guseriva mu kabari aratubwira ubuhamya bw’ukuntu umukoresha we,yamuhaye akazi nyuma akaza no kumuzamura mu ntera ariko akamusaba ko nawe azamwitura kuryamana nawe,maze yabyanga agahita yirukanwa.

Uyu mukobwa twahisemo kumwita Umwari kubwo kwanga gutangaza amazina ye ku mpamvu ze bwite,mu kiganiro kirambuye twagiranye,ubuhmya bwe buteye butya ;

Umwari ati ;’’ubwo narangizaga amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013,nabaga mu cyaro,maze hakaba hari umuntu kera twari duturanye afite akabari mu mujyi wa kigali,nza gushakisha nimero ye ya telefoni ndamuhamagara ngo andwaneho ampe akazi,maze anyumva vuba cyane arambwira ngo nzaze tubiganireho ariko numvaga ko yanyemereye.

Kuko nari mbabajwe no kuba mu bushomeri,nuko nza kumushaka ngera I Kigali kuri telefoni mbona mugezeho.Nkihagera yanyakiriye neza njya mu rugo rwe kuko yari yubatse afite umugore n’abana,maze banyakira neza uwo munsi ndaharara nk’umushyitsi uvuye mu cyaro,bukeye anjyana gutangira akazi ko guseriva mu kabari ke,ariko kabaga kure y’urugo rwe.

Yansabiye umukobwa umwe mubo yakoreshaga ngo abe ancumbikiye,tube tubana mu gihe ntaratangira guhembwa,maze kuva ubwo ntangira kubana n’uwo mukobwa kuko yibanaga,tukajya tujyana mu kazi buri munsi ndetse akanyigisha uko akazi kaho gakorwa kuko boss yari yaramunshinze ngo abe anyerekera.

Hashize amezi abiri gusa nibwo yatangiye kumbwira ko yankunze,ndetse akaba abona nkora akazi neza kandi ko ashaka kuzanyongeza umushahara maze akanzamura no mu ntera ,akangira umubitsi w’akabari ke.Ntibyatinze yatangiye kujya ambwira ko ashaka kunsohokana ngo tukajyana gusangira mu tundi tubari twa kure,nanjye namubaza impamvu ashaka ko tujya kure akambwira ngo nukugira ngo adateza umwuka mubi mu bandi bakozi twakoranaga. Yakomeje kujya akunda kubimbwira ariko nkamuhakanira nkamubwira ko bitandimo rwose ndetse nkamubwira ko ntiyumvisha impamvu yabyo.

Nyuma naje gukundwa n’undi mukozi twakoranaga w’umusore,maze boss abimenye
atangira kumufuhira,ambuza gukomeza gukundana na we,yitwaje ko ngo byazavamo kuzajya twica akazi,ariko jyewe nkabona ko ari ugufuha kuko namwangiye ibyo nabonaga anshakaho,ariko biza gukomera kugeza ubwo yirukanye uwo musore asa no kumugendaho kuko nta mpamvu nimwe wabonaga amuhoye,ahubwo ari ukugira ngo adakomeza kubona dukundana kuko nyuma yaje kubimbwira.

Ibyo yari yaransezeranije byo kunyongeza no kunzamura mu ntera,yaje kubikora angira umubitsi w’akabari ariko nanjye nari narakomeje kumwicisha amayeri nkakora ibishoboka byose nkamwiyima.Icyakora kugira ngo mwikize twigeze kujyana gusangira maze ambwira ko ashaka ko tuzaryamana ngo nkamuhemba kuko yampaye akazi akananzamura mu ntera.Naramushimiye mubwira ko rwose ibyo yakoze ari byiza ariko kuryamana na we byo bidashoboka kuko numvaga ari ikosa rikomeye.

Namaze igihe kirekire tubanye ku mayeri ,ndetse rimwe aza no gushaka kunyirukana ariko kuko nta kandi kazi nari guhita mbona,ndamwinginga musaba imbabazi ngo abe aretse kunyirukana mwemerera ko tuzaryamana,maze arambabarira. Ubwo nashakaga kubanza nkashakisha akandi kazi maze twazongera gushwana nkahita nigendera.

Yakomeje kuntitiriza ampa igihe cy’ukwezi kumwe, ngo nimba ntaramuha azahita anyirukana nta nteguza.Yaje kuza naho nabaga acunga wa mukobwa twabanaga ntawuhari ngo turyamane maze mubwira ko ndi mu mihango,mba ndamukize uwo munsi.

Nakomeje kujya nkomeza kumubeshyabeshya ariko birangira afashe umwanzuro wo kunyirukana maze njya gushakisha akandi kazi,duhita twangana burundu ku buryo ubu no mu rugo rwe sinahatunguka kandi no kunsuhuza ntibishoboka kuko azi ko namwumviye ubusa.

Nguko uko uyu mukobwa twise Umwari, yahuye n’ikigeragezo cyo guhabwa akazi n’umugabo wubatse akamwifuzaho kuryamana yabyanga agahita amwirukana.

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe