Imvange y’ibitoki n’uduhaza duto

Yanditswe: 10-08-2015

Imvange y’ibitoki n’uduhaza duto bakunda kwita courgette riba ari ifunguro ryiza kuko izo courgette zikoreshwa nk’imboga ndetse ukaba wanongeramo izindi mboga nka karoti cyangwa se imiteja.

Dore uko wategura iryo funguro ;
Ibikoresho ku bantu 4

  • Ibitioki ibiro 2
  • Uduhaza duto tutari twakomera 2
  • Inyanya 4
  • Imiteja agafungo 1
  • Igitunguru n’amavuta
  • umunyu

Uko bikorwa

  1. Hata ibitoki ubushyire mumazi utereke ku ziko
  2. Bimaze gutogota ukatiramo imiteja
  3. Fata twa duhaza ukatwoza neza ukaduhata ubundi ukadukatira mu bitoki
  4. Kata inyanya uzishyiremo n’umunyu
  5. Bimaze gushya ukata igitunguru
  6. Shyushyaamavuta make ushyiremo igitunguru
  7. Suka muri bya bitoki wongere ubishubize ku ziko ho gato
  8. Bigabure bigishyushye nk’ifunguro rya mugitondo

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe