Imyenda yo kujyana ku kazi, ibera abantu bafite amataye

Yanditswe: 12-08-2015

Hari imyambaro y’abakobwa ikunze kwambarwa cyane n’abagiye ku kazi, kandi usanga ibabereye biturutse ku miterere yabo,cyane cyane abafite ikibuno kinini. Iyo myenda akenshi iba ibafashe,irimo amajipo,amakanzu ya mini cyangwa n’ipantaro zigaragaza imiterere y ’amataye.


kwambara ijipo ya mini yegereye cyane uyambaye,ikaba igaragaza amataye kandi ikaba ari ngufi igera mu mavi,usanga bibereye umukobwa wiyizeyeho ikibuno kinini kurenza undi wese wayambara.

Abandi bakunze kwambara ijipo y’umupira nayo ngufi, igera mu ntege, maze ikaba isa n’ihambiriye uyambaye, kuburyo igaragaza amataye neza.

Abakobwa kandi bakunze kwambara ikanzu iri kuri taye, kandi nayo ifashe cyane uyambaye,ifite amaboko maremare maze ikaba ari mini, kandi na yo igera mu mavi cyangwa hejuru yayo.

umukobwa ufite amataye kandi akunda kuberwa n’ipantaro,imufashe cyane,imeze nka kora.Iyi nayo iba imubereye kuko igaragaza imiterere y’ikibuno cye.

Hari kandi kwambara ikanzu nayo ngufi ariko ikaba yegereye uyambaye kandi igaragaza uko ateye,ariko nta maboko ifite.

Iyi niyo myambaro ikunze kwambarwa n’abakobwa bafite ikibuno kinini,kandi ugasanga ibabereye cyane bitandukanye n’uko yakwambarwa n’undi uwo ariwe wese.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe