Ijwi rya Sofia Vergara rizakoreshwa muri filimi yitwa the Simpsons

Yanditswe: 12-08-2015

Sofia Vergara, umunyacolombiyakazi usanzwe azwi cyane mu gukina filimi, ijwi rye rigiye gukoreshwa muri filimi y’ibishushanyo bivuga ( dessin anime) yitwa the Simpsons
Muri iyi filimi Vergara azakina ari umwarimu witwa Barrera muri episode izaba iri muri season ya 27 y’iyi filimi igiye gusohoka.

Vergara uzaba akina yitwa Barrera azaba ari umukunzi w’umukinyi mukuru muri iyi filimi witwa Bart Simpson akaba azaba ari n’umwarimu we.

Vergara wamenyekanye cyane muri series yabiciye mu myaka yashize yitwa Modern Family, niwe mukinnyikazi wa filimi uhembwa agatubutse kurusha abandu kuri US television.

Ijwi rya Vegara rizakoreshwa nka mwarimu wa Bart kuko uwahoze akina muri uyu mwanya witwaga Krabappel yashizemo umwuka muri 2013, akaba ariyo mpamvu Vergara agiye gukina mu mwanya we dore ko Krabappel we yari yaratangiye gukina muri The Simpsons igitangira mu 1989.

Al Jean umuyobozi mukuru w’iyi serie avuga ko Vergara uzaba ukina ari Barrera azaba akundwa n’umunyeshuri we Bart dore ko Bart azaba ageze mu gihe cy’ubugimbi, gusa akazamuhuriraho n’undi mukinyi ukina yitwa Skinner.

Source : CNN
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe